Karongi: Kariyeri ya Gisayo yakuye abaturage mu bwigunge ariko izana n’ibibazo

Mu kagari ka Gasura, umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, imbere ya kariyeri y’abashinwa bakora umuhanda, hari ikibazo cy’isuku n’umutekano mucye biterwa n’utubari tuhacururiza urwagwa n’umusururu bikurura n’uburaya.

Kariyeri y’abashinwa ikora ku muhanda Nyamasheke-Karongi, yatumye umudugudu wa Gisayo, akagari ka Gasura, umurenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi, haboneka imirimo ku bantu benshi bahatuye n’abaturuka mu duce duhana imbibi n’umujyi wa Karongi.

Akabari k'urwagwa n'umusururu mu mudugudu wa Gisayo (Bwishyura).
Akabari k’urwagwa n’umusururu mu mudugudu wa Gisayo (Bwishyura).

Kuva aho iyo kariyeri ihagereye, umubare w’utubari na resitora wariyongereye, abakodesha amazu nabo baba benshi, n’abakora umurimo wo kwicuruza bahayoboka ku bwinshi.

Abakiriya b’utwo tubari, abenshi ni abakozi bakora muri kariyeri y’abashinwa, ku buryo urangije akazi wese ahita yinyabya akajya gufata amafunguro ya sasita akarenzaho agakombe k’umusururu cyangwa urwagwa.

Usanga haba higanje abasore n’abasaza bicaye ku ntebe z’imbaho, iruhande rwabo hari inkumi n’abagore bahetse abana, nabo baje kunywa inzoga umuziki nawo ari wose no guceza rugeretse.

Kariyeri y'abashinwa bubaka umuhanda Nyamasheke-Karongi.
Kariyeri y’abashinwa bubaka umuhanda Nyamasheke-Karongi.

Izo nkumi n’abagore baba bahetse abana, iyo ubabajije impamvu banywa inzoga mu masaha adashobotse, basubiza ko baba baje mu kazi k’uburaya nk’uko ubwabo babyiyemerera.

Hari abavuga ko nta kandi kazi bafite, bati ni yo mpamvu tuba twaje hano twabona utugurira agasururu k’ijana akaduha na 200 ubwo nyine bigatungana. Ngo hari n’abo bahonga 500 cyangwa 200 bitewe n’urwego barimo.

Nubwo utwo tubari nta kintu kizima tugira haba mu isuku y’inyubako n’ibikoreshwa mu guhereza abakiriya inzoga, abakanyweramo bo bavuga ko ari igisubizo kuri bo, kuko ngo kabakuye mu bwigunge bitewe n’imirimo yo kubaka umuhanda.

Hari abakodeshaga amazu n’abakozi bakora umuhanda, abandi bagacuruza inzoga.

Ubuyobozi bw’akagari ka Gasura buvuga ko mu mudugu wa Gisayo, mbere hari umutuzo n’umutekano usesuye mbere y’uko abashinwa baza. Ariko ngo aho baziye, utubari twabaye twinshi n’ibikorwa bihungabanya umudendezo biboneraho nk’uko bivugwa na Mukantagozera Alexia, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasura.

Mukantagozera avuga ko ngo nubwo bafashe ingamba zo kujya bafungisha utubari mu masaha y’akazi bakadufungura sakenda, utwo tubari turanga tugateza umutekano muke kuko hari igihe abantu baharwanira, bamwe bapfa indaya, indaya nazo zipfa abagabo.

Mu minsi mike ariko iriya kariyeri ya Gisayo ngo izimurirwa mu karere ka Nyamasheke, aho ibikorwa byo kubaka umuhanda byahereye, nyuma ibone kuguraruka aho mu Gisayo.

Abayikoraho bavuga bazagenda bajyanye n’abakoresha babo, naho abazaga kuhakora uburaya bo ngo nta kibazo bafite kuko n’ubundi ngo baje basanga nta cyo bari babaye, ngo nibanagenda rero bazabasiga uko babasanze.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka