Karongi: Hatoraguwe umurambo w’umukecuru

Umukecuru wo mu murenge wa Gashari mu karere ka Karongi wari umaze iminsi ine yaraburiwe, yabonetse mu kigunda tariki 01/10/2013 yaritabye Imana. Uyu mukecuru yaburiwe irengero tariki 27/09/2013 ariko bimenyekana tariki 30/09/2013.

Nyuma yo kugezwaho iyo nkuru ubwo bari mu nama y’umutekano, umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ntiyabashije kwihanganira kudatonganya ubuyobozi bw’umurenge wa Gashari abaza impamvu ibintu nk’ibyo biba bikamara iminsi irenze itatu bitaramenyekana.

Kayumba yagize ati “Ubwo se ko uwo mukecuru yapfuye, kuba yari yaburiwe irengero kuwa gatanu ntibimenyekane, murumva ari ibintu koko? ”.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka