Karongi: Gukaza amarondo ni kimwe mu byizweho cyane mu nama y’umutekano

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi yabaye tariki 01-10-2013, abayobozi b’imirenge yose uko ari 13, kwikubita ahashyi bagahagurukira amarondo kuko bimaze kugaragara ko henshi batezutse bikaba ari imwe mu mpamvu zituma havugwa umutekano muke ushingiye ku rugomo n’ubusinzi.

Umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard, ari kumwe n’ukuriye Police Sp Baramba Eduard na Col Murenzi Evariste ukuriye brigade ya 201 (Karongi, Rutsiro na Ngororero), basabye abayobozi b’imirenge 13 igize akarere, guhagarukira ikibazo cy’amarondo amaze gucogora.

Mu kwezi kwa Nzeri mu mirenge yose y’akarere habaye ibyaha 14 by’ubujura buciye icyuho. Ibindi byaha byagaragaye mu mirenge myinshi ni ibyaha by’ubusinzi, gufata ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubwicanyi bwabaye mu murenge umwe wa Rwankuba.

Supt. Baramba Eduard ukuriye Police muri Karongi, Mayor Kayumba Bernard, na Col Murenzi wa Brigade ya 201.
Supt. Baramba Eduard ukuriye Police muri Karongi, Mayor Kayumba Bernard, na Col Murenzi wa Brigade ya 201.

Umuyobozi wa Police muri Karongi yavuze ko ibyaha by’ubujura, ubusinzi n’urundi rugomo umuti nta wundi usibye gukaza amarondo mu mirenge yose, no gukorana inama nyinshi n’abaturage bagakangurirwa ububi bwabyo.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi we yavuze ko uburyo amarondo akorwamo henshi mu mirenge budashimishije, asaba abanyamabanga nshingwabikorwa kubuvugurura bakabicengeza no mu baturage bayobora, ntibakomeze kumva ko amarondo areba Inkeragutabara gusa.

Utubari turara dukora tugiye gufatirwa ingamba

Muri iyo nama umuyobozi wa Police mu karere ka Karongi, Superintendent Baramba Eduard, yavuze ko utubari turara dukora ari imwe mu mpamvu nyamukuru ziteza umutekano muke.

Supt. Baramba avuga ko muri utwo tubari usanga akenshi ari ho hanywebwa inzoga abantu bagasinda birenze urugero kubera gutinda mu kabari, bagakurizamo n’ibikorwa by’umutekano muke birimo kurwana, gukomeretsanya n’ibikorwa by’uburaya.

Nubwo ari ikibazo gisangiwe n’imirenge yose muri rusange, ahantu kirenze urugero ni aho bita mu Cyumbati, agace kari mu mbere z’umujyi wa Karongi kiganjemo utubari, amabutike n’amagaraje.

Ahitwa mu Cyumbati ni ho higanje utubari duteza umutekano muke.
Ahitwa mu Cyumbati ni ho higanje utubari duteza umutekano muke.

Usibye kurara utubari dukora, aho mu cyumbati usanga ni njoro haba havuga imiziki irenze urugero ku buryo abahatuye gusinzira ari nka tombola. Ku muhanda naho baha hari insoresore zahaze urumogi zitegereje kugirira nabi abatashye bandika umunani.

Abahagirira ibibazo cyane cyane ni abakobwa bicuruza, bakunda kuza mu tubari gushaka abakiriya. Iyo hagize usohoka mu kabari nta mukiriya bajyanye kabone niyo yaba atasinze, izo nsoresore ziba zisakiwe. Iyo batamucuje utwe (telefone cyangwa amafaranga), ubwo inshyi ziramubona yagira amahirwe hakanyura abantu bakamutabara.

Usibye ko n’abakobwa basanzwe cyangwa ababyeyi batinze mu mayira, kwinyuza aho hantu usanga ari nko kwiyahura kuko izo nsoresore nta muntu zitinya n’umwe kubera urumogi n’ibiyoga by’ibikorano nabyo bivugwa ko ari byinshi mu karere ka Karongi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka