Karongi: 12 bigize indakoreka bari mu maboko ya Police

Abasore bane n’abagore umunani bo mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi bari mu maboko ya police, kubera ibyaha bakurikiranyweho birimo urugomo no guhungabanya umutekano.

Bose uko ari 12 barashinjwa gukubitaga abantu bagemura amata y’Inyange ku kigo nderabuzima cya Karora, bamwe muri abo bakubiswe na n’ubu baracyari mu bitaro.

Kuwa gatanu tariki 25/10/2013, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, ingabo na police bakoreye inama y’umutekano yaguye mu kagari ka Murangara, umurenge wa Mubuga, nyuma y’umuganda rusange wari wahabereye dore ko abahatuye benshi ari abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Harimo abashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge, kudatanga amakuru akenewe mu kurinda umutekano, kurangwa n’urugomo, ari nacyo gikorwa nyamukuru cyari cyatumye inzego z’ubuyobozi bw’akarere, abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge bahaguruka bakajya gukorerayo inama.

Abo bahagaze imbere ni abantu bigize indakoreka mu murenge wa Mubuga.
Abo bahagaze imbere ni abantu bigize indakoreka mu murenge wa Mubuga.

Ndayisaba Francois, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga, avuga ko abo bantu 12 bafunzwe bazira urugomo n’ubufatanyacyaha, aho mu minsi ishize bihereranya abantu bagemura amata y’Inyange ku kigo nderabuzima cya Karora, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ubundi barabakubita biratinda.

Ndayisaba avuga ko ngo babonye imodoka izanye amata maze abana bari mu muhanda bayibonye barayurira, umushoferi ahagarara kujya kubamanura, mu kanya gato insoresore ziri kumwe n’abakobwa b’inkumi ndetse n’abagore bubatse baba barahasesekaye baramukubita n’abari bamuherekeje.

Nyuma y’uko ubuyobozi buberekanye mu ruhame imbere y’abaturage, abayeyi babo n’urubyiruko bagenzi babo, bagaragarije itangazamakuru ko ibikorwa nka biriya byabakojeje isoni, ngo bagiye gushyira imbaraga mu guhindura iyi sura mbi. Ikibabaje cyane nuko mu bafunze harimo n’abagore bari kumwe n’urubyaro rwabo.

Major Karangwa André wari uhagarariye ubuyobozi w’ingabo mu karere, uwari uhagarariye police IP Vianney Havugimana, na Munyanziza Placide ushinzwe imiyoborere myiza ku karere ka Karongi basabye bariya bantu kuba abaturage beza, barangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda kuko ari bwo bazatera imbere.

Akagari ka Murangara mu murenge wa Mubuga, kari ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu; gakunze kurangwamo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biva ahanini muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibi rero ngo ni byo ahanini bituma muri aka gace hari ikibazo cy’abana bata ishuli, none ubuyobozi bwiyemeje ko mu mwaka w’amashuli utaha iki kibazo kizaba cyaranduranywe n’imizi yacyo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka