Kamonyi: Umugabo yateye undi icyuma bapfa umugore utari uwabo

Ngendahayo Emmanuel wo mu mudugudu wa Cyivugiza, akagari ka Ngoma, mu murenge wa Nyamiyaga; yatewe icyuma na Niyonshuti ukora akazi ko kubaga inka, nyuma yo gushyogoranya bapfa umugore utuye mu mudugudu wa Buhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ngoma, Gatete Fidele, aravuga ko ibi byabaye ahagana mu masaa mbiri z’ijoro ryo kuwa mbere tariki 7/10/2013, ubwo Ngendahayo yari kumwe na mugenzi we witwa Ndayambaje bageze hafi y’urugo rw’umugore ufite umugabo ufunze, utuye i Buhoro.

Ngo Niyonshuti ukora akazi ko kubaga inka kuri santeri ya “Plage” yaje afite icyuma atongana na Ngendahayo, arangije akimutera munsi y’urushyi rw’akaboko, ahita yiruka.

Uwatewe icyuma yahise ajayanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, naho uwakimuteye yakurikiranywe, afatwa n’Inkeragutabara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 8/10/2013, ajyanywa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo byose biterwa nirari cyangwa numuco utari mwiza,ubundi umuntu ubaga nokwica yumva arinko kubaga’gusa ahanwe kuko guterana icyuma si igisubizo

theo.ruhamanya yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

ABO BANTU BAHANWE KUKO UWO SUMUCO NYARWANDA
NTAGO BUBAHIRIJE ZA KIRAZIRA , KIRAZIRA KWIFUZA UMUGORE W’UNDI MUGABO ,KIRAZIRA KIKANAZIRIRIZWA HANO MURWANDA. KD NKUMUNYARWANDA UFITE AGACIRO NTIYABIKORA,KIRAZIRA KWITESHA AGACIRO URUMUNYARWANDA.

ALIAS NGOMA ,IBURASIRAZUBA. yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka