Kamonyi: Kuri Paruwasi ya Ngamba no ku Ishyirahamwe ry’abajyanama b’ubuzima hibwe

Mu ijoro rishyira tariki 3/10/2013, abajura bataramenyekana bateye kuri Paruwasi ya Ngamba iherereye mu murenge wa Ngamba bahiba amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 200 baniba imyenda ifite agaciro k’ibihumbi 250 mu nzu y’ubudozi y’ishyirahamwe ry’abajyanama b’Ubuzima.

Ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Ngamba, Nduwumwami Deo, atangaza ko ubu bujura bwakozwe hagati ya saa sita na saa saba z’ijoro. Ngo abajura babomoye imiryango itatu kuri Paruwasi, babanje gucunga aho umuzamu aryamye, maze biba amafaranga agera ku bihumbi 200 mu biro bya Caritas, mu isanduku ya Paruwasi no mu ya Santarali.

Ngo muri ayo masaha Padiri yumvise ikintu gihonda, maze yandikira ubutumwa bugufi umuzamu kuri telefoni, ariko umuzamu agira ngo ni umurwayi wo mu mutwe umaze igihe arara kuri Paruwasi uri guhonda.

Nduwumwami akomeza avuga ko nyuma yo kwibwa kwa Paruwasi, mu masaa saba z’ijoro, muri Santeri ya Kazirabonde na ho hateye abajura, bakiba mu nzu y’Ishyirahamwe ry’abajyanama b’ubuzima ikorerwamo ubudozi bw’imyenda, bakahiba imyenda y’abaje kudodesha ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250.

Ngo aho muri Santeri ya Kazirabonde, hakorwaga uburinzi bukorwa n’Inkeragutabara, ariko ngo hari hashize amezi abiri, izo Nkeragutabara zivuga ko abacuruzi batazishyura neza, zikaba zitakiharinda. Nduwumwami akaba avuga ko abo bajura bashobora kuba bacunze aho irondo ry’abaturage riherereye bakabona kwiba.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka