Huye: Ku bitaro bya Kabutare hari impinja ebyiri zitegereje kubona imiryango izirera

Ku bitaro bya Kabutare biherereye mu mujyi wa Butare, hari impinja ebyiri z’abahungu zatoraguwe. Polisi ntirabasha kumenya ababyeyi b’aba bana bombi, kandi bari no gushakirwa abanyempuhwe bakwemera kubarera.

Umwe muri aba bana afite igihe cy’ukwezi kumwe. Yaraye atoraguwe mu masaa mbiri z’ijoro ku ishuri rya Elena Guerra riherereye ahitwa ku itaba. Uwa kabiri ngo agiye kumara ukwezi atoraguwe mu bisi bya Huye.

Aba bombi bajyanywe ku bitaro bya Kabutare kugira ngo harebwe niba nta kibazo bafite, basanga ni bazima. Igisigaye ni ukubabonera ababyeyi b’abanyempuhwe biyemeza kubarera, kuko nta nzu zirererwamo abana (orphelinat) zikiba mu Karere ka Huye.

Gusa hagati aho, ngo kurera aba bana ntibyoroheye iri vuriro riba rigomba kubashakira ababitaho, ndetse n’amata yo kubaha.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye avuga ko kuva uyu mwaka wa 2013 watangira, mu Karere ka Huye hamaze gutoragurwa abana batawe n’ababyeyi babo batari munsi ya batandatu.

Umwe muri bo yari yabyariwe ku bitaro bya Kabutare, nyuma yaho nyina aza kugaruka arahamuta. Ariko uyu mubyeyi ntibyamuhiriye kuko polisi yakoze iperereza ikaza kumutahura. Ubu afungiye muri Gereza ya Huye. Umwana baramumushubije kandi ubu ari kumurera.

Undi ngo ni umubyeyi wari usanganywe abana bane, hanyuma uwa gatanu akamujugunya. Uyu na we afungiye muri Gereza ya Huye, kandi na wa mwana ubu baramumushubije.

Dr. Niyonzima Saleh, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, avuga ko ababyeyi bari bakwiye kugana amavuriro bagafashwa muri gahunda yo kwirinda inda batateganyije, aho kubabyara hanyuma bakabajugunya.

Ubwo twavuganaga tariki 22/10/2013, yagize ati “twashishikariza ababyeyi n’abana b’abakobwa kugana ibigo nderabuzima bagahabwa serivisi yo kubafasha kuzabyara babiteganyije. Ntekereza ko kubyara batabiteganyije ari na yo mpamvu bata abana babyaye.”

Dr. Niyonzima kandi yagize ati “Umwana afite uburenganzira bwo kugira ababyeyi. Iyo akuze akamenya ko abamurera atari bo bamubyaye, bimugiraho ingaruka mu mitekerereze no mu mibereho ye. Turasaba aba babyeyi ko igihe babona nta bushobozi bafite bashaka ubufasha aho guta abo babyaye.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka