Huye: Basigaye iheruheru kubera inkongi y’umuriro yibasiye inzu babagamo

Abanyeshuri bane biga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda bari bacumbitse ahitwa kwa Manama ho mu mujyi wa Butare (mu gikari cy’inzu iri hafi y’aho Horizon Express ikorera), bahishije ibintu byose bari bafite ku bw’inkongi yibasiye inzu y’ibyumba bibiri babagamo, badahari, kuwa 15/10/2013.

Abakorera imirimo inyuranye mu nzu zegeranye n’iyo aba banyeshuri babagamo bavuga ko bagiye kubona bakabona “umwotsi uri gucumba mu nzu y’abanyeshuri, ibikoresho byarimo biri kugurumana, cyane cyane ipasi. ”

Ngo icyo gihe bihutiye gukupa umuriro w’amashanyarazi kugira ngo n’andi mazu adafatwa, hanyuma banatangira gushakisha uko bahazimya.

Umwe muri bo ati “twihutiye kwica urugi kuko abatuye muri iyi nzu batari bahari. Kubera ko twabonaga n’andi mazu ashobora gufatwa kandi umuriro wari uri kuzamuka mu gisenge, bamwe banyuze hejuru y’inzu, basambura amategura, maze batangira kuzimya banyuze hejuru.”

Icyakora, ngo n’ubwo babashije kuzimya iyi nkongi y’umuriro ibindi byumba ntibifatwe, ngo nta kintu na kimwe babashije kuramura cyari muri iyi nzu: imyenda, ibikapu, amavarisi, ipasi, ibyangombwa, impapuro banditseho (notes)…

Nta kintu kizima cyasohotse muri iyi nzu, nyuma y'inkongi.
Nta kintu kizima cyasohotse muri iyi nzu, nyuma y’inkongi.

Aba banyeshuri rero ngo ni abo gufashwa. Ibi bivugwa n’abaturanyi . Na ba nyir’ubwite bivugira ko bagize igihombo kinini cyane, kuko ngo nta kindi cyitwa icyabo basigaranye uretse icyo bari basohokanye bagiye ku ishuri: ibyo bari bambaye n’ibyo bari bagiye kwifashisha mu masomo.

Ntibavuga rumwe ku mpamvu z’iyi nkongi

Ababashije kwinjira muri iyi nzu ikiri gushya bavuga ko basanze ipasi ari yo iri kugurumana cyane, bityo bakemeza ko ari na yo yateye inkongi. Abandi ariko bavuga ko ipasi iri mu byahiye ku bw’iyi nkongi, bakaba babona nta cyemeza ko ari yo yayiteye.

Aba bavuga ko ipasi atari yo ntandaro y’inkongi bavuga rumwe n’aba banyeshuri bari bacumbitse muri iyi nzu. Bo bavuga ko bavuye mu rugo nta muriro w’amashanyarazi uhari, bityo bakaba batari gucomeka ipasi.

Ikibababaje kurusha ibindi ngo ni uko uwari ubacumbikiye yanze kubasubiza amafaranga ya caution batanze bajya kwinjira muri iri cumbi, ndetse ngo akanabima amafaranga y’ubukode bari batanze (kuko ukwezi kutarashira) “aha ngo ipasi basize bacometse ni yo yateye inkongi kandi atari byo.”

Umuyobozi wa EWSA mu Karere ka Huye, Védaste Tuyisenge, avuga ko kuba harahiye icyumba kimwe ibindi bigasigara, inkongi yaturutse ku kibazo cyabaye muri icyo cyumba. Ngo si n’ikibazo cyakemurwa na EWSA, ahubwo ba nyir’amazu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka