Hotel yafunzwe igihe cy’amasaha atatu ngo kubera agasuzuguro

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 28/09/2013, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura, yafungishije ikitaraganya hoteli iri mu mujyi wa Karongi yitwa Best Western Eco Hotel kubera ibyo yise agasuzuguro.

Ngo mu ijoro rishyira tariki 28/09/2013, kuri iyo hoteli hari hari urusaku rw’umuziki kubera promotion ya Skol yari yahabereye abashinzwe umutekano baza kubasaba gufunga umuziki ariko ba nyiri hoteli ntago bahise bafunga kuko byasabaga akanya ko kujya aho umuziki wavugiraga no kwisegura ku bakiriya.

Nyuma y’akanya gato baje gufunga nk’uko bari babisabwe, ariko ushinzwe irangamimerere aza kugaruka kubabaza impamvu batahise bakora ibyo basabwe, ni ko guhita afata n’icyemezo cyo gufungisha boite y’iyo hoteli.

Ushinzwe boite n’ibyumba bya Eco Hotel yabajije impamvu babafungishije boite kandi ntaho yari ihuriye n’ibya promotion ya skol byari biri hanze, bamusubiza ko ntacyo bavugana nawe.

Best Western Eco Hotel yo mu mujyi wa Karongi.
Best Western Eco Hotel yo mu mujyi wa Karongi.

Umukozi wa hoteli yubahirije ibyo bamusabye arafunga, ariko ku gicamunsi cy’uyu wa gatandatu, yatunguwe n’uko yagiye kubona abona ubuyobozi buragarutse bumusaba no gufunga hoteli yose.

Kigali Today yabajije umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura Ndoli Ngarambe Christophe, impamvu bafunze hoteli yose, asubiza ko byatewe n’agasuzuguro.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Karongi, Supt. Baramba Eduard, mu kiganiro kuri telefone yavuze ko we yasabye ko bafunga imiziki ya promotion ya Skol ninjoro, kuko yasakuza cyane kandi amabwiriza y’akarere avuga ko nta miziki igomba kumvikana mu mujyi.

Tukimara kuvugana na Police, ba nyiri hoteli nabo bahise bahamagara Kigali Today mu masakumi n’imwe batubwira ko bongeye kubaha uburenganzira bwo gufungura, ubu hoteli yakomeje akazi kayo uko bisanzwe.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ahaaaaaaaaa, ndumiwe kabisa, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi butubere maso, ejo tutasubira inyuma mu mihigo bitewe n’abayobozi bashaka kuvanga. Murakoze

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 19-10-2013  →  Musubize

Icyo gitugu cy’umuyobozi wo ku rwego rw’Umurenge ko numva kitajyana na gato na gahunda y’imiyoborere myiza yatumye Akarere ka Karongi kabona igikombe cy’imihigo uyu mwaka!
Iyi myitwarire mibi ikwiriye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Yari inama nabagiraga.

Mutimanama yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

ariko noneho ndumiwe ngo umukozi wumurenge afunga hotel ibyose bibaho!nonese yaba azi hotel icyo bivuga?ngo imiziki yasakuje bafunga hotel,ubundi hotel ni nkibitaro,yakira abantu batandukanye,nahantu aba kerarugendo babonera isura ya hotel nkiyigihugu cyabakiriye,nonese ubwo aba clients bari muri hotel nukuvuga ko bari babaye imbohe?

ignace yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Njye mbashije kumirwa kabisa, erega nimusabe abaturage bagure ecouteurs/Headphones kuko ndabona amaherezo ari ukuba ibiragi! Buri wese ararega agatuza agafata ibyemezo bihubukoweho? Ikigo gishinzwe imiyoborere ndabona gifite byinshi kigomba kwiga! Ejobundi Binagwaho ati ba Muganga ba Gakondo bajye babafunga, ese nugufunga nkabafunga igipangu? None uriya nawe ato Hotel mufunge, ....! Nzaba mbarirwa

Kanakuze yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka