Gicumbi: Ibigo bya Leta n’abikorera bigiye kwigurira kizimyamwoto

Ibigo by’abikorera ndetse n’ibya Leta bikorera mu karere ka Gicumbi birashaka kwishyira hamwe bikagura kizimyamwoto nini igendera ku modoka igurwa 50.000.000frs yo kubafasha igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro.

Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Gicumbi, Karanganganwa Jean Bosco, hamwe n’abikorera ku giti cyabo n’abayobozi b’ibigo byigenga bikorera mu karere ka Gicumbi batangaza ko impamvu yo kwishyira hamwe ari bimwe mu buryo bwabafasha kurebera hamwe uko mu karere hagurwa kizimyamwoto.

Abikorera n’ibigo bya Leta basobanuriwe ko impanuka zibera mu bigo zikwiye gukumirwa, hagurwa za kizimyamwoto, imirindankuba ndetse no gufata ubwishingizi bw’amazu akorerwamo hamwe n’ibikoresho biba muri ayo mazu.

Mu nama yabaye tariki 05/10/2013hasabwe ko inama itaha yakitabirwa n’abakoresha benshi kugirango batange ibitekerezo ku mafaranga bazatanga dore ko nabo bazakoresha iyo kizimyamwoto.

Abikorera n'abo mu bigo bya Leta bari kwiga uburyo bwo kugura kizimyamwoto.
Abikorera n’abo mu bigo bya Leta bari kwiga uburyo bwo kugura kizimyamwoto.

Abamaze kugura kizimyamwoto ziciriritse bavuze ko ibibazo bakunda guhura na byo usanga iyo kizimyamwoto badashobora kuyifashisha kuzimya inkongi y’umuriro bitewe n’uko ari nto nk’uko Hotel Urumuru yabitangaje.

Batanze ibitekerezo ko bakwiriye kugura kizimyamwoto nini igendera ku modoka kuko ariyo yabafasha gukumira inkongi.

Biyemeje ko za kizimyamwoto zaba zamaze kugurwa bitarenze ukwezi kwa 11/2013, kandi ko haba indi nama mu kwezi kwa 11/2013 kugirango bemeze amafaranga buri kigo cyazatanga kugirango hagurwe kizimyamwoto nini igurwa 50.000.000frs.

Hemejwe kandi ko abakoresha bagira ubwishingizi bw’amazu bakoreramo hamwe n’ibikoresho bakoresha, kandi bakagura imirindankuba igashyirwa ku mazu yabo.

Hemejwe kandi ko abakoresha baturanye hafi na hafi ko bakumvikana hagati yabo bagatumiza hamwe za kizimyamwoto, kugirango abazigurisha bazibazanire rimwe kugirango n’amafaranga y’urugendo agabanuke.

Nyuma yo kugura za kizimyamwoto hazakoreshwa amahugurwa kugirango bamenye uburyo zikoreshwa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka