Gen Kabarebe na bagenzi be basezerewe barishimira uko basize RDF yubatse

General Kabarebe wavuze mu izina rya bagenzi be, ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame babanye kuva urugamba rwo kubohora Igihugu rutangijwe kugeza magingo aya. Avuga ko uko Igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse, bitanga icyizere ko mu myaka 100 iri imbere umutekano w’u Rwanda uzaba uhagaze neza, kuko ubu rufite abasirikare bakiri bato kandi bashoboye.

Yagize ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo yubatse RDF ikaba ibaye Igisirikare gikomeye. Ubu ni igihe cyo guharira abakiri bato bagakora akazi kuko barizewe. Njyewe icyizere mfitiye Igisirikare cyacu ni uko mu myaka 100 kizaba kiturinze neza.”

Kabarebe avuga ko n’ubwo we n’Abajenerali barangije urugamba rwo kubohora Igihugu, igihe cyari kigeze ngo basezererwe, ariko bazakomeza kuba abasirikare buzuye n’ubwo basubiye mu buzima busanzwe.

Agira ati "Igisirikare ukivamo ntikikuvamo, turacyari abasirikare, abasezerewe nta kibazo dufite kuko n’ubundi gusezererwa mu gisirikare bingana no kukinjiramo, kandi ubu turinjiza abasirikare bato, ntabwo rero Igisirikare cyakomera kitinjizwamo abashya kugira ngo bakore akazi gakomeye".

Jenerali Kabarebe avuga ko uko yizera Igisirikare asize cyubatse, ntacyahungabanya umutekano w’u Rwanda kandi ko abatanga ubwo buhamya bwo kutamenyera RDF bahari.

Agira ati “Perezida Kagame yubatse RDF Kandi twizera uko yayubatse ku buryo ntawahangara guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ingero zirahari, kereka àbatarayishotora ngo bayibone nibo batazi uko ikomeye.”

Jenerali Kabarebe avuga ko akimara kumva ko hari gukorwa urutonde rw’Abajenerali basezererwa n’abasirikare bakuru, ubwe yisabiye gushyirwa kuri nomero ya mbere, kugira ngo hatagira uwibaza impamvu we yasigara, ariko anahamya ko abasezerewe bari bamaze igihe kinini mu kazi kandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Agira ati "Igisirikare cya RDF dusize cyubatse neza kuko Perezida Kagame azi kubaka Igisirikare kuko igihe cyose twabanye nta rugamba na rumwe yigeze atsindwa, urumva ko mu myaka isaga 35 gusubiza hejuru mu rugamba nta na rimwe turatsindwa, njyewe na bagenzi banjye turishimira Igisirikare dusize kuko cyubatse neza".

General Kabarebe yahawe icyemezo cyo kujya mu zabukuru
General Kabarebe yahawe icyemezo cyo kujya mu zabukuru

Jenerali Kabarebe kandi ashimira umuryango we n’iy’abandi basezerewe uko yababaye hafi, dore ko akazi ka gisirikare ahanini gakorwa umuntu atari mu rugo, bikaba bisaba ko umuryango ukuba hafi kugira ngo ugakore neza.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka