Gatumba: Umunyeshuli yishwe n’amashanyarazi

Ayingeneye Odette w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye yahitanywe n’amashanyarazi kuwa 29 nzeri 2013 saa moya n’igice (19h30) mu mudugudu wa Kamina, akagari ka Ruhanga umurenge wa gatumba mu karere ka Ngororero.

Amakuru atugeraho avuga ko iyo mpanuka yabaye igihe abanyeshuri bo ku kigo cyitwa ADEC Ruhanga bari bavuye mu munsi mukuru w’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, aho uwo munyeshuri yakuruye umugozi w’amashanyarazi acomokora ibyuma bakoreshaga muri ibyo birori maze ahita afatwa n’amashanyarazi yikubita hasi.

Nkuko byatangajwe n’abanyeshuli bari kumwe na we ndetse bamwe muri bo bakaba babanje guhungabana, ngo ubwo bageragezaga kujyana Ayingeneye kwa muganga yahise ashiramo umwuka ubu umurambo we ukaba uri ku bitaro bya Muhororo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatumba burasaba abaturage kwirinda impanuka cyane cyane muri ibi bihe by’imvura, ndetse n’ibigo bihurirwamo n’abantu benshi kugira ubwishingizi kumpanuka zitandukanye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mana we! ukuntu yari ikinege! ababyeyibe imana ibashumbushe akandi kana kandi bihangane iyisi si iyacu.

bebe yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

ayingeneye Imana imuhe iruhuko ridashira

soso yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka