Gakenke: Yatawe muri yombi akurikiranweho kwiba hafi miliyoni 1.5 ya SACCO

Habiremye Theogene wari umukozi ushinzwe inguzanyo muri SACCO-Kungahara Gakenke y’Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke yatawe muri yombi na Polisi kuri uyu wa Gatanu tariki 11/10/2013 akekwaho kunyereza amafaranga 1.440.000.

Uyu mugabo w’umwana umwe ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke aho arimo guhatwa ibibazo kuri icyo cyaha akekwaho.

Nk’uko twabitangarijwe na Cyuzuzo Viviane, umucungamari w’iyo SACCO, uyu mukozi yibye ayo mafaranga mu mwaka wa 2012 akoresheje amafishi y’abakiriya yabikujeho amafaranga kandi bikaba bitagaragara mu dutabo tw’abakiriya.

Yagize ati: “…byagaragaye ko yagiye abikuza amafaranga ku makonti yabo ariko ntibigaragare mu dutabo twabo none bikaza kugaragara ko ayo mafishi yabo yabuze (yarigishijwe) aho bigeze ubungubu dosiye twayishyikirije polisi…”.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’igenzura (audit) ryakozwe n’abakozi ba Banki Nkuru y’igihugu tariki 11/10/2013. Yakoreshaga amafishi y’abakiriya badakunda kuza kuri SACCO, akabitsaho amafaranga yarangiza akongera akayabikuza ariko abonye ko bizamenyekana, ayo mafishi aburirwa irengero.

Habiyaremye ashobora kuba yarakoze ubu bujura ubwo yasimburaga bagenzi be bakora kuri guichet badahari. Ntitwabashije kuvugana n’uregwa kuko yari akibazwa na Polisi kugira ngo akorerwe dosiye.

Ubujura bwo muri SACCO bwenda gusa nk’ubu bwabereye muri SACCO y’Umurenge wa Janja, Akarere ka Gakenke muri Nyakanga uyu mwaka, aho umukozi yihimbiye agatabo katagira ifishi akabitsaho amafaranga ibihumbi 500 mu bihe bitandukanye arayabikuza.

Mu mwaka wa 2012 habaruwe miliyoni zisaga umunani muri SACCO zo mu Karere ka Gakenke zibwe n’abakozi bazo bakoresheje amafishi n’udutabo mpimbano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa uwo mukozi ajya guhabwa akazi ntiyasinye gusebya sacco ahubwo yasinye kutanga service nziza kubakiliya.niyo mpamvu hakurikijwe itegeko ahanwe gusa ndumva abakozi bamwe nabamwe bama bank babiyogoje kdi icyo mbona nuko bank zose muri ikigihe zakorerwa igenzura audit murwego rwo kurwanya ubujuru.

THEO-RUHAMANYA yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka