Gakenke: Umuyaga mwinshi wasambuye amazu 20 unangiza ibiro by’utugari n’amashuri

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05/11/2013 mu Karere ka Gakenke yasambuye amazu 20 mu mirenge itandukanye inangiza inyubako z’utugari n’amashuri abanza.

Uyu muyaga wasambuye amazu arindwi mu Murenge wa Rushashi n’igice kimwe cy’ibiro by’Akagali ka Kageyo kiraguruka ndetse na kiliziya y’Abagatolika irangirika naho mu Murenge wa Mugunga, amazu atanu y’abaturage yarasambutse.

Inzu yasambuwe n'umuyaga mu Murenge wa Minazi.
Inzu yasambuwe n’umuyaga mu Murenge wa Minazi.

Muri uyu murenge kandi Ibiro by’Akagali ka Mutego byarangitse, amabati 25 avaho n’amabati 140 yo ku Ishuri Ribanza rya Mutego nayo araguruka, hari n’aho insina nyinshi zaguye muri uyu Murenge wa Mugunga.

Iyi mvura idasanzwe yasambuye kandi amazu atatu yo mu Murenge wa Minazi n’andi atanu yo mu Murenge wa Rusasa.

Kubera uwo muyaga, ibiraro 34 by’ingurube bya Koperative “Twihangire Umurimo” biri mu Kagali ka Kagoma ho mu Murenge wa Gakenke byasambutse.

Hari inzu zasambutse ibice bimwe.
Hari inzu zasambutse ibice bimwe.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa indi imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yibasiye aka karere igasambura amazu 33 y’abaturage inangiza ubwiherero butandatu.

N’ubwo irimo kugwa nabi irimo imiyaga hari n’ibyo irimo gukiza nk’imyaka yahingizwe ikabura imvura ariko hamwe na hamwe nk’ibishyimbo byarangije gupfa, abaturage barayikeneye kuko mbere yaguye nabi bahinga nabi ariko ikigaragara nibwo bagitangira guhinga bifatika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka