Gakenke: Umugore yatemye umugabo amuziza kumuca inyuma
Umugore w’imyaka 37 witwa Nyirarukundo Patricie utuye mu Mudugudu wa Gashishi, Akagali ka Kamubuga ho mu Murenge wa Kamubuga tariki 29/09/2013 yatemye umugabo we mu rubavu akoresheje umuhoro ngo amuziza ko amuca inyuma.
Umugabo we witwa Nkinzehwiki Augustin yatashye saa tatu z’ijoro avuye ku kabari kari hafi y’iwe, umugore akimukingurira ahita amutema; nk’uko umukozi w’Umurenge wa Kamubuga ushinzwe Irangamimerere, Ntakirutimana Alphonse Mariya yabitangaje.
Uyu mukozi yakomeje abwira Kigali Today ko impamvu nyamukuru yatumye Nyirarukundo avuza umuhoro umugabo we itazwi ariko hari amakuru avuga ko bahora bashwanira ko umugabo we amuca inyuma bikaba bikekwa ko ari yo mpamvu yatumye amutema.
Nkinzehwiki yajyanwe mu Kigo Nderabuzima cy’i Kamubuga kugira ngo akurikiranwe n’abaforomo mu gihe uyu mugore wihaniye yashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke tariki 30/09/2013.
Ntakirutimana wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uri mu karuhuko, atangaza ko bazagirana inama n’abaturage bo muri uwo mu mudugudu wabereyemo ibyo ejo tariki 02/10/2013 kugira ngo babaganirize ku mibanire myiza y’abashakanye birinda gucana inyuma.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|