Gakenke: Umugabo yafatanwe ibirayi bikekwa ko yapakuruye imodoka ihita

Ntahorutaba Jean de Dieu wo mu Kagali ka Sereri ho mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke yafatanwe kiro 50 z’ibirayi mu ijoro rya tariki 15/10/2013 bikekwa ko yibye imodoka zihita mu muhanda wa Kigali-Musanze.

Uyu mugabo w’imyaka 23 yafashwe n’abashinzwe umutekano yikoreye ibyo birayi nijoro yitwaje umuhoro nyuma y’uko havuzwe ikibazo by’ibisambo bihengera nijoro bigapakurura imodoka zipakiye ibicuruzwa ahitwa i Buranga mu Murenge wa Nemba na kuri Sereri muri Kivuruga.

Ntahorutaba bakunda kwita Gifegi, ukekwaho ubwo bujura ubu uri mu maboko ya Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke. Ariko, ahakana ko yibye ibyo birayi ahubwo ngo yabiranguye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze kugira ngo abigurishe mu Gasentere ka Kivuruga.

Ngo kugenda nijoro yabitewe no kwibeshya isaha kandi n’umwezi waboneshaga ku buryo yibwiraga ko ari nka saa kumi z’ijoro.

Ntahorutaba asanzwe azwi mu bikorwa by’ubujura bitandukanye kuko mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka yafatiwe mu Murenge wa Kamubuga uhana imbibi na Kivuruga ahagana saa saba z’ijoro azitura intama enye.

Yiyemera ko mu minsi ishize yari mu bantu bikorera kanyanga (abarembetsi) bayikuraga mu Karere ka Burera ariko ngo yarabiretse nubwo nta kintu na kimwe kibigaragaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka