Gakenke: Umugabo wari warigize icyihebe birangiye atawe muri yombi
Umugabo wari yarigize icyihebe mu Karere ka Gakenke witwa Bapfaguheka Francois bakunda kwita Heka yatawe muri yombi nyuma yo gusanga urumogi iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31/10/2013
Uyu mugabo w’imyaka 36 ukomoka mu Kagali ka Mucaca, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke yari asanzwe ari ku rutonde rw’abantu bahigwa bukware n’inzego z’umutekano kubera ibikorwa bibi bitandukanye yari azwiho ko akora.
Mu nama y’umutekano yaguye yateranye tariki 30/10/2013, abayobozi batandukanye bamaze igihe kitari gito bamwigaho kubera uburyo ahungabanya umutekano. Hari amakuru yemezwa n’abasore bakorana ibikorwa by’ubujura mu mirenge itandukanye bari mu maboko ya polisi, avuga ko yari afite abajura bamuhagarariye mu mirenge, we akaba umuyobozi wabo.
Ngo bakusanyije amafaranga bamugurira moto yagendagaho nubwo afite ubumuga bwo kugira ukuguru kumwe kugira ngo abashe guhuza ibikorwa by’ubujura neza. Mu kiganiro gito yagiranye na Kigali Today, Bapfaguheka yirinze kugira icyo avuga kuri ayo makuru.
Abajijwe niba hari abo bakorana ubujura, n’uburakari bwinshi, Bapfaguheka yasubije umunyamakuru wa Kigali Today agira ati: “ Oya ibyo urikubwira utara amakuru ntabwo ndabikubwira si ko bimeze.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu yafatiwe mu Gasentere ka Gakenke kubera moto ye idafite ibyangombwa kandi akanayitwara nta ruhusa afite, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31/10/2013, mu rugo iwe hafatirwa irobo ry’urumogi none ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.
“Njye nari mfite agatabi nari naraguriye inka yanjye bitewe n’uko yari irwaye baza kurisanga mu rugo mbese baravuga ngo ndarinywa kandi ntarinywa.” Uko ni ko Bapfaguheka abivuga.
Uretse ubujura n’ibiyobyabwenge, uyu Heka yari asanzwe azwi mu bikorwa by’urugomo n’urusimbi.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, yafashe umukobwa ukora uburaya amujyanya mu mugezi maze aramwinikamo, arajandama amazi arayanwa andi yuzuma mu matwi amushinja ko yamwibye terefone ngendanwa ye kuko bari biriranwe basangira. Ibi byabaga abaturage barebera batinya no kwegera ngo yabamerera nabi.
Yatawe kandi muri yombi muri Gashyantare nabwo uyu mwaka azira gucuza abantu utwabo akoresheje umukino uzwi nka “kazungunarara” ariko aza kurekurwa.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeho ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu ry’igihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 ku muntu wese ukoresha ibiyobyabwenge mu buryo butandukanye.
Igika cya kabiri cy’iyo ngingo giteganya igihano kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku muntu ufashwe yinjiza mu gihugu ibiyabyabwenge.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Yafashwe,ariko Muminsimike,murumva.baramurekura,kukosi,ubwambere,afungwa,akongera,agafungurwa,gusabamufunge,aheremo,kuko,yazengerejegakenke.
Bapfaguheka nyine.Izina niryo muntu
OOOH!BIRAKABIJE PE!
Nshimiye Police kuba yataye muri yombi iyi ngirwamugabo.
Arikose nigute uyu mugabo yaratangiye kwigira karahakajyahe? kugeza ubwo bakora organisation nkiyi , bakamugurira Moto , akaba nta mbyangombwa yarafite byayo, akaba yanywaga urumogi, agakina urusimbi bose babireba: Twinegure , twinenge, dushishoze, dukurikirane amashumi ye yose.Ingegera zituvire muri gahunda nziza Perezida wacu atugezaho.Bye bye nyakatsi HEKA.
Nshimiye Police kuba yataye muri yombi iyi ngirwamugabo.
Arikose nigute uyu mugabo yaratangiye kwigira karahakajyahe? kugeza ubwo bakora organisation nkiyi , bakamugurira Moto , akaba nta mbyangombwa yarafite, akba yanywaga urumigi, agakina urusimbi bose babireba: Twinegure , twinenge, dushishoze, dukurikirane amashumi ye yose.
Ejo muzumva yafunguwe !!!
Abantu bigira indakoreka kubera umuco wo kudahana ukomeje kugaragara mu Rwanda kandi birababaje cyane.
Imana ishimwe badukijije igihe gito Heka wari warigize indakoreka, nibahagurukire indaya ziba mu Gasayo ku mugoroba n’umwanda ugaragarayo. Murakoze.
ntibisanzwe pe!! ndumva uyu yaratinze kugenda. igihe gishize cyose. Gusa nagira Imana izahamwigisghiriza ubugwa neza bwayo ayigarukire kuko yari ageze aharindimuka.Imana imubashishe kwihana no guha abandi agaciro.
Ndi umuturage wo mu Karere ka Gakenke, nshimire Kigalitoday nyuma yo kuvuga amabi y’uyu mugabo Heka, atawe muri yombi. Mukomereza aho, ubundi twari twarumiwe wenda turaruhuka ho gato.
ikindi mwavuze iby’akazungunaraara bgakinirwa mu isoko barabahagurukira none byaracitse. Muri abagabo. Thx!!!