Gakenke: Hatoraguwe umurambo w’uruhinja

Mu Mudugudu wa Mataba, Akagali ka Nyundo ho mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwendaga kugeza igihe cyo kuvuka rwatawe n’umubyeyi utaramenyekana.

Uru ruhinja rwabonwe n’umuturage wari guhinga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04/11/2013 ruri ku muyoboro y’amazi nko mu metero nka 100 uvuye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya CED Mataba; nk’uko Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyundo, Nsabimana Gad yabitangaje.

Yongeraho ko urwo ruhinja rwenda kuvuka kuko uretse umusatsi, izindi ngingo zose rwari ruzifite, bikekwa ko yari afite amezi arindwi. Yatangaje kandi batangiye gushakisha umuntu waba yakuyemo iyo nda.

Bamwe mu bakobwa bakekaga ko batwite basanze bagitwite, ariko baracyashakisha bafatanyije n’abaturage kugira uwabikoze amenyekane.

Umurambo w’urwo ruhinja wajyanwe ku Bitaro by’i Nemba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mbere yo kuwushyingura.

Gukuramo inda cyangwa kubyara neza barangiza bakujugunya abana ntibyakunda kuba mu Karere ka Gakenke ku buryo hari n’igihe umwaka wose washiraga bitabaye ariko muri iyi minsi bimaze gufata indi ntera kuko mu gihe kitarenze amezi ane bibaye inshuro eshatu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka