Gakenke: Hamenwe litiro 56 z’inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima kandi bikadindiza iterambere, imbere y’abaturage bo mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke , Polisi yamennye ibiyobyabwenge bitandukanye.

Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16/10/2013, hamenwa litiro 30 za kanyanga, litiro 26 za kargasok ndetse hanatwikwa udushashi tugera kuri 43 twa coffee spirit na suzi, inzoga zitemewe mu Rwanda.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke , Gasasa Evergiste, yaganiriye n’abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye, anabakangurira kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima.

Uretse ko ibiyabyabwenge biza ku isonga mu gukurura abantu mu gukora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana ku gahato, ababifashe bakunda no kwibasirwa n’indwara bakabura imbaraga zo gukorera imiryango kugira ngo itere imbere.

Akarere ka Gakenke gahana imbibi n’Akarere ka Burera gakora ku mupaka wa Uganda, kagira ikibazo cy’ibiyobyabwenge bivayo bikanyura mu Murenge wa Gashenyi na Kamubuga bigakwira mu dusentere tw’ubucuruzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka