Gakenke: FUSO yabuze feri iricurika ariko ntihagira uhasiga ubuzima

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake RAC 565 B yabuze feri iri kumanuka aho bita kuri Buranga mu murenge wa Nemba akarere ka Gakenke wenda kugera mu mujyi wa Gakenke, umushoferi ashaka kuyegeka ku mukingo biranga, imodoka yicurika mu muhanda ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Iyi modoka yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 25/10/2013 yari yikoreye sima ndetse n’ishwagara, byose binyanyagira mu muhanda, maze abantu batatu bose barimo bahita bajyanwa kwa muganga kuko bari bakomeretse.

Amapine yayo nayo yacitse arambarara ku ruhande.
Amapine yayo nayo yacitse arambarara ku ruhande.

Nk’uko twabitangarijwe na Niyibizi Jean Paul, ngo iyi modoka yaturutse ruguru yirukanka cyane, bigaragara ko yabuze feri, umushoferi wayo akomeza kugerageza ngo idakora impanuka ariko biranga ayigusha ruguru y’umuhanda.

Ati: “Umushoferi ntako atagize ndetse twamushimye, kuko iyo arenga hano yari kugwa mu gishanya epfo iriya kandi nta n’umwe muri bo wari kurokoka”.

Iyi modoka yaguye ibyo yari yikoreye binyanyagira mu muhanda.
Iyi modoka yaguye ibyo yari yikoreye binyanyagira mu muhanda.

Uko ari batatu bose baracyahumeka, gusa ngo shoferi wari utwaye niwe wababaye cyane kuko bamujyanye kwa muganga atari kubasha kumva neza, naho undi muri bo afite ibikomere bidakanganye mu mutwe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibihangane Kuko Mur’iyisi Bimera.

NDAYIZEYE François yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka