Gakenke: Abarimu babiri barakekwaho gusambanya abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta

Abarimu babiri bigisha ku Rwunge rw’Amashuri Yisumbye rwa Cyabingo mu karere ka Gakenke batawe muri yombi mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 03/11/2013 bakurikiranweho gusambanya abanyeshuri bigishaga.

Hari amakuru avuga ko umwe muri abo barimu wakurikiranaga ibizamini ku College ya Nyarutovu yahamagaye umunyeshuri mu masaha y’ijoro ngo namusange aho acumbitse. Uyu mwana w’umukobwa aherekejwe na bagenzi be babiri bapfumuye ikigo bajyayo.

Umwe muri bo yajyanye mu cyumba n’umwarimu we ngo bakorana imibonano mpuzabitsina, ariko abandi ngo ntabyabayeho. Ubwo Polisi yabafataga nijoro yasanze hari udukingirizo n’ibyo basangiraga.

Umwarimu ukekwaho icyo cyaha yahakaniye Kigali Today ko atagize akora imibonano mpuzabitsina n’umunyeshuri yari ashinzwe kurera ahubwo yemera ko umunyeshuri yamuhamagaye ashaka kuza kurya iwe.

Yagize ati: “Kuba twakoze imibonano mpuzabitsina ntabwo ari byo. Kuba hari condoms [udukingirizo] ntibivuze ko basanze tumaze gukora imibonano mpuzabitsina.”

Uyu musore yakomeje agira ati: “ Sinamuhamagaye ahubwo yari yampamagaye kare ambwira ko ashonje ko hari icyo namufasha, ndamubwira ngo simpari nyuma y’aho nibwo naje kumenya ko bageze mu rugo.”

Uyu mwarimu yiyemera ko yakoze amakosa yo kwemerera abanyeshuri bakaza kumusura iwe batorotse ikigo kandi bitemewe, ikindi akamuhishira agatunga terefone ngendanwa ku ishuri bavuganiragaho.

Umwarimu mugenzi we bafunganye na we avuga ko nta mibonano mpuzabitsina bakoranye ngo uretse kuba atatanze amakuru yabonye amakosa nk’ayo aba kandi ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba baragiyeyo ari itsinda biragaragara ko nta mugambi w’ubusambanyi wari uhari!

Amina yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka