Gahini: Umugore arakekwaho kwiyicira umugabo afatanyije na muramu we

Ilibagiza Marlene wo mu mudugudu wa Myatano mu kagari k’Urugarama ko mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, arakekwaho kwica umugabo we witwaga Kayumba Laurent mu ijoro rya tariki 06/11/2013 afatanyije na murumuna w’umugabo we. Bombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara.

Ilibagiza ari mu kigero cy’imyaka 40, akaba yari amaze igihe kirenga imyaka itandatu abana n’umugabo we n’ubwo babanaga batarasezeranye. Kayumba yari afite imyaka 53, akaba yishwe akubiswe umuhini mu mutwe.

Mbere yo kumwica Ilibagiza ngo yari yiriranywe na muramu we (murumuna w’umugabo we) witwa Gasana, banywa inzoga mu gasantere kitwa Amasosiyete ko mu murenge wa Gahini.

Nyakwigendera ngo yabasanze mu kabari barimo baramuhunga bajya mu kandi kabari, naho abakurikirayo barongera baramuhunga ahita ataha, nk’uko bivugwa na Muhire Pierre uturanye no kwa Ilibagiza.

Muhire Pierre watabaye mbere ngo yasanze umugore na muramu we bashinjanya kwica Kayumba.
Muhire Pierre watabaye mbere ngo yasanze umugore na muramu we bashinjanya kwica Kayumba.

Ati “Twari kumwe mu Masosiyete rwose Ilibagiza na Gasana biriwe banywa inzoga, Kayumba abasanga ubugira kabiri bamuhunga bigaragara ko hari umugambi bacuraga badashaka ko awumenya”.

Muhire ni we muntu wageze mu rugo ayo mahano yabereyemo bwa mbere, ariko avuga ko Ilibagiza na Gasana bitanaga ba mwana buri wese avuga ko atari we wishe Kayumba.

“Njye numvise umugore avuza induru mpageze nsanga Gasana yamaze guhorahoza mukuru we nsigara murinze umugore we ajya guhuruza abandi. Abaturanyi bamaze kuhagera Gasana akavuga ko Ilibagiza yamukubise umuhini na we agasigara ahorahoza. Ilibagiza twamubaza na we akavuga ko Gasana ari we wamwishe” uku niko Muhire yabisobanuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari k’Urugarama, Gatesi Kantengwa Illuminata, avuga ko nta makimbirane yari asanzwe arangwa muri urwo rugo kuko ngo babanaga bisanzwe n’ubwo bari basanzwe banywa inzoga.

Ubusambanyi bwaba ari bwo ntandaro y’urupfu rwa Kayumba

Ubusanzwe Kayumba n’umugore we n’uwo murumuna we unakekwaho kugira uruhare mu kumwica babanaga mu nzu imwe uko ari batatu.

Kuba umugore wa Kayumba na muramu we baracuze umugambi wo kumuhitana ngo byaba bifite aho bihuriye n’ubusambanyi uwo mugore yaba yakoranaga na muramu we, bikaba bishoboka ko yaba yarashakaga kumwigarurira n’ubwo bigoye kubyemeza, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari k’urugarama abivuga.

Ati “Turakeka ko umugore na murumuna w’uwo wapfuye baba hari gahunda bari bafitanye yaba ijyanye n’ubusambanyi kubera ko nta mitungo bapfaga. N’ibyo by’ubusambanyi ntabwo babitugejejeho, ariko ni cyo dukeka kuko kumva ngo umugabo yapfuye umugabo wundi ari mu nzu hamwe n’umugore we na twe byatuyobeye”.

Abaturage bakoreshejwe inama basabwa kwirinda amakimbirane ashobora kuganisha ku rupfu.
Abaturage bakoreshejwe inama basabwa kwirinda amakimbirane ashobora kuganisha ku rupfu.

Ilibagiza na Kayumba bari barabyaranye umwana umwe wari umaze kugera mu kigero cy’imyaka itandatu nk’uko Muhire uturanye na bo abivuga. Yongeraho ko nta bintu byinshi bapfaga uretse intonganya z’umugabo n’umugore bajyaga bagirana, na bwo bakabikora banyoye inzoga.

Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahise bakoresha inama abaturage bo mu kagari k’Urugarika, bakaba basaba abaturage gukumira ibyaha bitaraba kandi bakirinda amakimbirane ayo ari yo yose ashobora kuganisha ku rupfu nk’uko byagenze. Abaturage banasabwe gukaza amarondo mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje kabisa kubona umuntu yipfakaza
gusa inkiko zikore akazi kazo !

MUSHAKAMBA Emmy yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Kwicana kw’abashakanye bimaze kuba nk’umuco mu Rwanda, ese abakirongora bari mu biki? ko mbona ntarukundo rukibaho hagati y’abantu, leta irebe uburyo yakongera amategeko akomeye kubantu bashaka kurushinga kuko bimaze kuba nk’umukino gusa, ikindi n’uko igomba koroshya divorce kuko nabyo biratuma abantu bicana.

BABA yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka