Busasamana: Hongerewe ingamba zo kurinda imyaka iri mu murima

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu bwasabye abarinzi b’imyaka gukomeza umurego mu kurinda imyaka nyuma y’uko Mvuyekure Thomas umuturage utuye mu kagari ka Kageshi umudugudu wa Gasenyi aranduriwe ibirayi n’abantu bataramenyakana.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye taliki 1/11/2013 aho haranduwe ibiro birenga ijana, Mvuyekure avuga ko acyeka abarinzi b’imyaka basanzwe bayirrnda kubera ko atabishyuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana avuga ko iki kibazo gishobora kuba cyaratewe n’abaturage bafitanye ikibazo ariko abarinzi b’imyaka basanzwe bakora neza kandi bafasha abaturage kurinda imyaka.

Bimwe mu birayi byaranduwe mu kagari ka Kageshi muri Busasamana.
Bimwe mu birayi byaranduwe mu kagari ka Kageshi muri Busasamana.

Mbere ngo buri muturage yahingaga imyaka agashyiraho umurinzi, ariko ngo ubu abaturage bahinga igihingwa abarinzi bakarinda imirima yose kuburyo byorohereza abaturage, kuba habonetse ubugizi bwa nabi bwo kurandura imyaka ngo iyi ni impamvu ituma abarinzi b’imyaka bagomba kongera umuhate.

Nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ibera mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo ubujura bw’inka bwari bwahagaze, ariko abarinzi b’imyaka barasabwa kuba maso kugira ngo hatazagira abaza kuyiba nyuma y’uko Bugeshi abasirikare batatu ba Congo bateshejwe taliki ya 2/11/2013.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka