Burera: Yapfuye atewe ibuye mu mutwe n’abo basangiraga inzoga mu kabari

Umusore witwa Munyentwari bakunze kwita Gatoki wari utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera, yitabye Imana nyuma yo guterwa ibuye mu mutwe nabo bagiranye amakimbirane ubwo barimo basangira inzoga.

Ayo makimbirane yabereye muri santere ya Sirwa, iri mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika, mu ma saa tatu za nijoro, ku itariki ya 13/10/2013.

Bamwe mu babonye ayo makimbirane bavuga ko yaturutse ku businzi bw’abasore barimo basangira inzoga mu kabari, dore ko ngo hari harimo abarimo kunywa inzoga z’ibiyobyabwenge zirimo iyitwa “Blue Skys” iza mu gashashi, iturutse muri Uganda.

Abandi bo bemeza ko ayo makimbirane yaba yaturutse ku gupfa abakobwa kuko ngo ubwo abo basore basangiraga bari bari kumwe n’abakobwa mu kabari.

Uwamahoro Valentine, umwe mu bakobwa bari bari kumwe n’abo basore, avuga ko ayo makimbirane yashojwe na Munyentwari, waje kuhasiga ubuzima.

Agira ati “Uriya wapfuye yasanze twicaye mu cyumba aho twari turi kunywera. Noneho asohoka hanze sinzi aho yakuye agashashi ka “Sky” (inzoga) agasuka mu icupa, aza kwicara iyo twari turi. Amaze kuza ashaka gukinga…”

Akomeza avuga ko abo yasanze muri icyo cyumba bamubujije gukinga, bamubwira ko atarakwiye kubikora kuko atigeze anabagurira inzoga.
Agira ati “…havamo uwitwa Gahinja aramubwita ati ‘wa mugabo we widukingirana reka twirire ibyacu tuba twazivunikiye (amafaranga)!”

…yamukubise icupa mu mutwe…

Uwamahoro akomeza avuga ko uwo musore witwa Gahinja yahise ahaguruka akubita icupa mu mutwe undi musore witwa Kibindi, ubusanzwe witwa Ntawuguranimana, wari uri kumwe na Munyentwari.

Kibindi ngo yahise asohoka akurikira uwo wari umaze kumukubica icupa, na Munyentwari nawe arabakurikira, ajya gutabara Kibindi, maze bararwana, baza gukizwa n’abanyerondo bari bari kumwe n’umukuru w’umudugudu wa Sirwa, ayo makimbirane yabereyemo.

Mfitumukiza Benoit, umukuru w’umudugudu wa Sirwa, avuga ko yazanye n’abanyerondo agasanga uwo Kibindi, bakubise icupa, yakomeretse ku jisho, ariko yafashe uwamukubise iryo cupa.

Agira ati “…turatabara dutabaye, dusanga umuntu yakomeretse ku jisho, yafashe uwo wamukomerekeje. Ubwo turamufata, tumufashe ariruka tumwirukaho, tumufashe abandi bagenzi be baraza baramutwaka…”.

Akomeza avuga ko abo basore baje kubaka Gahinja, wari umaze gukomeretsa Kibindi, bahise batera ibuye Munyentwari (wari kumwe na Kibindi n’abanyerondo) inyuma mu mutwe, yikubita hasi ahita apfa.
Mfitumukiza ahamya ko abo basore bagize amakimbirane biturutse ku businzi. Ngo nta kindi kintu azi bapfaga.

Akomeza avuga ko uwateye ibuye Munyentwari atari yamenyekana. Ngo ariko abakekwa ni abasore batanu. Kuri ubu ariko ngo hamaze gufatwa babiri, abandi ngo bahungiye muri Uganda. Ubwo twandikaga iyi nkuru ngo haba hari hamaze gufatwa n’abandi babiri.

Aba basore bafashwe bose bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gahunga, iri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane uwishe Munyentwari. Umurambo wa Munyentwari wahise ujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Mu karere ka Burera, cyane cyane mu mirenge ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, hakunze kugaragara amakimbirane, mu ngo cyangwa mu tubari. Aho abantu barwana bagakomeretsanya ndetse rimwe na rimwe hakagira n’abahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko ayo makimbirane aturuka ahanini ku businzi bw’ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’izindi nzoga ziva muri Uganda zitwa African Gin cyangwa se Blue Skys.

Ubwo buyobozi bwashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ibyo biyobyanwenge. Ababifatiwemo barabyamburwa ndetse bagakurikiranwa n’amategeko. Nubwo ariko izo ngamba ziriho usanga bamwe mu banyaburera batareka kwishora mu biyobyabwenge.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndahavuka ariko amazina yacyu arasekeje rwose. "kibindi"

kigunda yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka