Burera: DAIHATSU ipakiye yabuze feri igonga twegerane ntihagira ukomereka

Imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU Delta, yari ipakiye amasaka n’imyumbati ibikuye muri Uganda ibijyanye mu mujyi wa Musanze, yabuze feri maze igonga Taxi Twegerane yari ihaparitse ariko ntihagira umuntu n’umwe ukomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu masaa sita zo kuri uyu wa kane tariki ya 17/10/2013, ubwo iyo modoka yari igeze ahantu hamanuka muri santere ya Gahunga, mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera.

Iyo DAIHATSU yari ipakiye toni eshanu zirimo eshatu z'amasaka n'ebyiri z'imyumbati.
Iyo DAIHATSU yari ipakiye toni eshanu zirimo eshatu z’amasaka n’ebyiri z’imyumbati.

Bamwe mu babonye iyo mpanuka iba bavuga ko iyo DAIHATSU, ifite puraki nimero RAB 841 K, yamanutse muri uwo muhanda igenda buhoro ngo ariko igeze hagati ihita imanuka yiruka cyane, ibuze feri.

Ngo yamanutse yizunguza, yihuta cyane, maze ihita igonga inyuma Taxi Hiace Twegerane yari ihaparitse ku ruhande rw’umuhanda ishaka abangenzi bajya mu mujyi wa Musanze.

Ahantu iyo DAIHATSU Delta yaburiye feri haramanuka kuburyo imodoka zitandukanye zikunze kuhaburira feri.
Ahantu iyo DAIHATSU Delta yaburiye feri haramanuka kuburyo imodoka zitandukanye zikunze kuhaburira feri.

Iyo Twegerane ngo yahise yangirika inyuma bikomeye kuburyo iyo DAIHATSU yanayikuye aho yari iparitse ikayisunika ikayitura nko muri metero eshanu. Gusa ariko ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho iyo mpanuka yabereye yasanze iyo Twegerane ntiyari igihari.

Kwisanga Emmanuel, umwe mu bagenzi bari bari muri iyo Twegerane yagonzwe, wabonye iyo mpanuka iba, avuga ko iyo DAIHATSU yagonze iyo Twegerane abagenzi bari bavuye mu Cyanika bamaze kuvamo, nta bandi bari binjiramo. Yari irimo gusa shoferi na “Convoyeur” kandi nabo bari mu myanya y’imbere.

Abantu benshi bari baje kureba ibyabaye.
Abantu benshi bari baje kureba ibyabaye.

Iyo DAIHATSU yari ipakiye toni eshanu: zirimo eshatu z’amasaka ndetse n’ebyiri z’imyumbati y’imivunde yangiritse ku ruhande rw’imbere, yari irimo shoferi ndetse n’abandi bantu babiri yari atwaye imbere. Bose nta n’umwe wigeze akomereka.

Ahantu iyo DAIHATSU yaburiye feri ni ahantu hamanuka cyane. Abahaturiye bavuga ko n’izindi modoka, cyane cyane izipakiye, zijya zihaburira feri.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka