Burera: Bamennye kanyanga ifite agaciro k’amafaranga miliyoni enye zirenga

Abaturage bo mu mirenge ya Kivuye, Gatebe ndetse na Bungwe, mu karere ka Burera, bari kumwe n’abayobozi batandukanye bo muri ako karere, bamennye litiro 2258 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga mu rwego rwo kukirwanya.

Iyo kanyanga yamenywe tariki 31/10/2013ifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi 516 ikaba yarafatanywe abantu ubwo bayikuraga muri Uganda, bayinjiza mu karere ka Burera.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera wari witabiriye uwo muhango, yabwiye abaturage guca ukubiri na kanyanga kuko itemewe mu Rwanda kandi ikaba ari ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima bw’umuntu ukinywa.

Agira ati “Abagitsimbaraye ku kunywa kanyanga no kuyicuruza, nabagira inama yo gucuruza ibindi bicuruzwa. Aho kugira ngo bajye bagura uburozi…bacike kuri icyo kiyobyabwenge cya kanya, kuko iyo babinyoye ubwenge burayoba…(kanyanga) byangiza umwijima, byangiza umutima, byangiza ibihaha, byangiza impyiko, kuburyo umuntu apfa ari igisenzegeri.”

Hamenwe litiro 2258 za kanyanga ziguze amafaranga y'u Rwanda Miliyoni enye n'ibihumbi 516.
Hamenwe litiro 2258 za kanyanga ziguze amafaranga y’u Rwanda Miliyoni enye n’ibihumbi 516.

Mu karere ka Burera cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda hakunze gufatirwa abantu, bazwi ku izina ry’Abarembetsi, bikoreye kanyanga bayikuye muri Uganda bayinjiza muri ako karere.

Abo bantu barafatwa bakamburwa iyo kanyanga, ikamenwa, maze nabo bagafungwa, bagashyikirizwa inkiko bagakatirwa imbere y’imbaga hakurikijwe amategeko. Abaturage nabo bagasabwa kuba ijisho ry’abaturanyi babo kugira ngo bamenye ahaba hari kanyanga.

Ibyo bikorwa kenshi mu mwaka ngo kuburyo nka rimwe mu mezi abiri bamena kanyanga yambuwe abo Barembetsi.

Bamena ikiyobyabwenge cya kanyanga mu rwego rwo kucyirwanya ndetse no kwereka abaturage ububi bwacyo.
Bamena ikiyobyabwenge cya kanyanga mu rwego rwo kucyirwanya ndetse no kwereka abaturage ububi bwacyo.

Nubwo ariko ibyo byose bikorwa ntabwo bamwe mu Banyaburera bari bacika ku kunywa ndetse no gucuruza kanyanga. Usanga abayicuruza, batarafatwa, bakomeza kujya muri Uganda kuyirangura.

…ikibazo cy’amateka…

Sembagare avuga ko kuba ikiyobyabwenge cya kanyanga kidacika burundu muri ako karera bituruka ahanini ku kibazo cy’amateka. Ngo kuko usanga bamwe mu Banyaburera baturiye umupaka baba bafite bene wabo muri Uganda maze bajyayo bagataha mu Rwanda bayifite.

Akomeza avuga ko ariko bashyizeho ingamba zikarishye kuburyo kanyanga izakomeza kugenda igabanuka, ikazageraho ikaba umugani mu karere ka Burera. Ngo ubu noneho inzu izafatirwamo kanyanga, igucururizwamo, izajya ihita ifungwa burundu.

Agira ati “Twafashe umwanzuro ko inzu tuzasangamo ikiyobyabwenge cya kanyanga, tuzayifunga burundu kugira ngo uwo muntu nawe abe intangarugero ahinduke. Ntabwo dushobora kwemera ikiyobyabwenge. Itegeko ntiribyemera, n’ubuzima burahazaharira…”.

Akomeza avuga ko kandi mu zindi ngamba bafashe ari uko n’umuyobozi, yaba ari uw’umudugudu cyangwa uw’akagali, uzajya ufatirwa muri kanyanga azajya ahita yirukanwa kandi agakurikiranwa n’amategeko.

Umuyobozi w'akarere ka Burera yabwiye abaturage ko inzu izongera gufatirwamo kanyanga izahita ifungwa burundu.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yabwiye abaturage ko inzu izongera gufatirwamo kanyanga izahita ifungwa burundu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko kanyanga iza ku isonga mu guhungabanya umutekano kuri ako karere kuko abayinywa basinda bakarwana, bagakomeretsa cyangwa se rimwe na rimwe bakanica.

Gusa ariko abayicuruza bemeza ko kuyicuruza bibamo inyungu kuko ijerekani imwe ya kanyanga ya litiro 20 bayirangura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda. Mu Rwanda iyo jerekani ya kanyanga bayikuramo amafaranga ibihumbi 40.

Umuntu wese ufashwe akora, acuruza cyangwa anywa ibiyobyabwenge, afungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu; nk’uko biteganywa n’ingingo 593 n’iya 594 zo mu mategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka