Burera: Abantu 265 bashakishwa kubera ikiyobyabwenge cya kanyanga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu ngamba nshya bafite zo kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga harimo kwigisha abazwiho kuyicuruza ndetse no kuyinywa kugira ngo bahinduke, batahinduka hakitabazwa amategeko ahana.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko mu karere hose bafite urutonde rw’abantu bashakishwa 265 bazwiho gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga. Abo ngo nibo bagomba kwigishwa kugira ngo bahinduke.

Agira ati “…dufite urutonde, abo ngabo nibo tugiye guhangana, tugiye kubigisha…nibigishwa bakananirana ahasigaye ni ibihano. Kandi twigishije mu buryo buhagije. Ntabwo twifuza ko abaturage bacu baba mu bukene. Turashaka ko bakira…”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iryo tsinda ry’abo bantu bazwiho gucuruza kanyanga nirimenyekana ryose rikigishwa, rizatuma kanyanga mu karere ka Burera igabanuka. Ngo kwigisha abaturage basanzwe kureka kanyanga kandi batayinywa nta musaruro bitanga mu kuyirwanya.

Umuyobozi w'akarere ka Burera avuga ko abantu bari ku urutonde rw'abacuruza kanyanga n'abayinywa nibamenyekana bose bazigishwa kugira ngo bahinduke.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko abantu bari ku urutonde rw’abacuruza kanyanga n’abayinywa nibamenyekana bose bazigishwa kugira ngo bahinduke.

Agira ati “Ntabwo nzongera gukoresha inama abaturage mbabwira ngo kanyanga ni mbi. Kuko bayivuyeho, hari n’abatayinywa…abavuga rikijyana abenshi ntibanywa kanyanga.”

Sembagare akomeza avuga ko, bifashishije amakuru bazajya bahabwa n’abaturage, bazakomeza gushakisha abanywa ndetse n’abacuruza kanyanga kugira ngo babe aribo bakoresha inama maze bigishwe kuyireka.

Abarembetsi

Abantu bacuruza kanyanga mu karere ka Burera, bazwi ku izina ry’Abarembetsi, bayikura muri Uganda.

Inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abanyerondo bata muri yombi abo bantu bakabambura iyo kanyanga, ikamenwa, maze nabo bagafungwa, bagashyikirizwa inkiko, bagakatirwa imbere y’imbaga hakurikijwe amategeko.

Ibyo bikorwa kenshi mu mwaka ngo kuburyo nka rimwe mu mezi abiri bamena kanyanga yambuwe abo Barembetsi.

Nubwo ariko ibyo byose bikorwa ntabwo bamwe mu Banyaburera bari bacika ku kunywa ndetse no gucuruza kanyanga. Usanga abayicuruza, batarafatwa, bakomeza kujya muri Uganda kuyirangura.

Sembagare avuga ko kuba ikiyobyabwenge cya kanyanga kidacika burundu muri ako karera bituruka ahanini ku kibazo cy’amateka. Kuko abanyaburera baturiye umupaka bafite imiryango muri Uganda kuburyo iyo bagiyeyo ngo baza bikoreye kanyanga.

Yongeraho ko ariko ayo mateka bazayahindura kuko bashyizeho ingamba zikarishye zirimo gufunga burundu inzu ifatiwemo ikiyobyabwenge cya kanyanga ndetse no kwirukana umuyobozi, yaba uw’umudugudu cyangwa uw’akagali, ufatiwe muri kanyanga cyangwa ureberera abayicuruza.

Abacuruza kanyanga bemeza ko kuyicuruza bibamo inyungu kuko ijerekani imwe ya kanyanga ya litiro 20 bayirangura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda. Mu Rwanda iyo jerekani ya kanyanga bayikuramo amafaranga ibihumbi 40.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwo buvuga ko kanyanga iza ku wisonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere kuko abayinywa basinda bakarwana, bagakomeretsa cyangwa se rimwe na rimwe bakanica.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka