Bugesera: Umwana w’imyaka 15 yarigise mu gishanga yagiye kwidumbaguza

Uwitwa Mbaraga Emmanuel wari ufite imyaka 15 yarigise mu gishanga cy’Umuragwe cyiri mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera ejo kuwa 07/09/2013 ahagana ku isaha ya saa cyenda n’igice.

Amakuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, bwana Oscar Murwanashyaka aremeza ko uyu nyakwigendera ngo yari agiye koga n’abandi bana muri icyo gishanga, akaza kurigitamo. Ngo ni igishanga gifite amazi menshi n’imyobo nyinshi.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yabwiye kigali Today ko inzego zose ziri gufatanya gushakisha umurambo wa nyakwigendera, hakaba hitabajwe abapolisi bazobereye mu gukorera mu mazi kugira ngo babashe kubona umurambo wa nyakwigendera.

Abaturage bo mu gace icyi gishanga giherereyemo ngo bakunze kucyishoramo bahanyura nk’inzira ya bugufi bambukiramo mu kugenderana n’abo baziranye. Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa ariko yahamagariye abantu bose begereye icyo gishanga kwirinda kuhanyura, ndetse n’abibwira ko bazo koga kuko bashobora gutungurwa.

Ababyeyi kandi ngo barasabwa gukomeza kubuza abana gukubagana bagana muri ayo mayira ndetse n’ahandi hose hashobora guteza ibyago.
Nyakwigendera yari mwene Gahamanyi Leonard na Twizerimana Therese batuye mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Gicaca, Umurenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umuryango waMbaraga wihangane!!

Tete yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

mwiriwe?bakunzi ba kigali to day ni mumpe pore umuryango wa Mbaraga,yoo!!! nibihangane Pe.

Bandora.J,baptiste yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

BIRABABAJE KANDI IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka