Bugesera: Umushoferi yagonze umwana arapfa maze abaturage baramukubita bamugira intere

Umushoferi w’imodoka Toyota Hiace itwara abagenzi yagonze umwana w’imyaka itanu ahita apfa, maze abaturage bari aho baramwadukira barakubita bamugira intere none yajyanwe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera ahagana mu masaha ya saa tanu z’amanywa zo kuwa 11/10/2013. Uyu mushoferi witwa Hagumimana Felicien, imodoka yatwaraga yari iye ariko yarayishyize muri kompanyi itwara abagenzi yitwa Kigali Safaris.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata naho umushoferi kubera ukuntu yakubiswe yahise acishwa mu cyuma kugirango harebwe uko yakomeza kwitabwaho.

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Supt. Ndushabandi Jean Marie Vienny, yasabye aturage kutajya bihanira kuko amategeko ahari kandi agomba kubahirizwa.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko, umushoferi ukoze impanuka abari hafi aho bagomba kwihutira gutabara bajyana inkomere kwa muganda ndetse banatanga ubundi bufasha kubayikomerekeyemo cyangwa se kubagize ibyago babihanganisha”.

Supt. Ndushabandi avuga ko uyu mushoferi agiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye naho abandi bafashwe bakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa babigambiriye kuko bihaniye.

Kugeza ubu polisi imaze guta muri yombi abasaga icumi bakurikiranweho icyaha cyo kuba bihaniye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guhana wihaniye ukanakabya sibyiza .kuba ari accident yabayeho ntiyamwishe abishaka ninayo mpamvu bagombaga kubirekera police ,gusa abihaniye bakurikiranwe naho uwo mushoferi yihangane

RUHAMANYA THEO yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka