Bugesera: Umukobwa w’imyaka 17 ari mu bitaro nyuma yo gukuramo inda y’ameze atanu

Umukobwa w’imyaka 17 wo mu kagari ka Rwinume mu murenge wa Juru arwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata kuva tariki 07/10/2013 nyuma yo gukuramo inda yari atwite ifite amezi atanu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, Nzaba Muhimuzi Benjamin, avuga ko batabajwe n’abaturage nyuma yo kumva umuntu ataka cyane hanyuma batabaye basanga uwo mukobwa amaze gukuramo inda nawe ameze nabi.

Yagize “twihutiye kumujyana kwa muganga kugirango ubuzima bwe butaducika naho uwo yaratwite yaramaze kumukuramo amuri iruhande nawe arimo kuva amaraso menshi cyane”.

Bigirubusa Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwinuma, ni umwe mu bihutiye gutabara ayo marorerwa akiba avuga ko bakeka ko uyu mukobwa yaba yakoresheje imiti kugirango akuremo iyi nda, ariko iperereza rya polisi ryahise ritangira kugirango hamenyekane ukuri kwabyo.

Uwo mukobwa yari yararetse ishuri, ayo marorerwa akaba yayakoze ubwo yari yaritabajwe n’umuturanyi we witwa Nyirahabineza Donatha ngo aze amusigarire ku bana be n’urugo kuko we arwariye mu kigo nderabuzima cya Juru kandi akaba nta mufasha w’umugabo agira.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka