Bugesera: Hongeye gufatirwa imodoka yikoreye ibiti by’umushikiri

Mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera hongeye gufatirwa imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ipakiye ibiti by’umushikiri (Kabaruka) bijyanywe kugurishirizwa mu gihugu cya Uganda.

Iyo modoka yafashwe mu ijoro ryo kuwa 10/10/2013ifite purake numero RAB 173 N, yari itwawe na Nzabonimpa Jean Bosco ari kumwe n’uwitwa Twagirayezu Jankib baturuka mu karere ka Ngoma; nk’uko bitangazwa na Muyengeza Jean de Dieu uyobora umurenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera.

Aba bagabo bombi bafungiye ku biro bya polisi byo mu murenge wa Kamabuye mu gihe biteganyijwe ko bagomba kugezwa imbere y’urukiko.

Ibiti by’umushikiri bikunze kuboneka mu Ntara y’Uburasirazuba cyane cyane mu karere ka Bugesera. Ibi biti bikaba bijyanwa mu gihugu cya Uganda nabo bakabijyana mu gihugu cy’Ubuhinde aho binyuzwa mu nganda bigakurwamo amavuta yo kwisiga n’ imibavu ihumura neza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo ni uko abashoferi bashoramo imodoka zabandi babona benda gufatwa bagatoroka; banafatwa bamwe mu bapolisi binda mbi bakabyungukiramo babafunga bya nyirarureshwa maze babaha amafranga ukagirango nta cyaha cyabayeho ba nyirimodoka bakarwana no kuzigombora kandi mu byukuri barengana.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Niba ibi biti ari imari ikenewe ku isoko,kuki hatarebwa uburyo byatuburwa bikaba byinshi hakanashyirwaho uburyo byacuruzwa kumugaragaro abantu batagombye kwitwikira amajoro dore ko hari n’ababiburiyemo ubuzima,ndavuga bamwe bigeze kwicwa na za moto i Gatsibo.

dios yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka