Bugesera: Batatu batawe muri yombi batwaye ibiti by’umushikiri byerekezaga mu Buhinde

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi abagabo batatu ibakurikiranyeho ubucuruzi bw’ibishyitsi by’ibiti byitwa imishikiri bari bakuye mu ishyamba rya Gako bashaka kubyambutsa umupaka bakabijyana mu gihugu cya Uganda.

Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata bafashwe mu masaha y’urukerera saa cyenda zo kuwa 11/11/2013.

Iyo modoka yaritwawe na Kwezera Abel wari kumwe n’abagabo babiri, Nsengimana Richard na Uwimana Jean de Dieu bose bakaba bari bavuye mu murenge wa Kimisagara mu muyji wa Kigali. Iyo modoka bari batwaye iri mu bwoko bwa Daihatsu ifite nomero RAA 889 W nayo ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.

Amakuru aturuka mu baturage aravuga ko bamwe mu baturage basigaye bajya mu ishamba gushaka ibiti by’umushikiri hanyuma bakabijyana mu mago yabo, ariho abo babigura bagenda babasanga n’ubwo bitemewe kubicuruza.

Ibi biti by’umushikiri bijyanwa mu gihugu cya Uganda nabo bakabijyana mu gihugu cy’Ubuhinde aho binyuzwa mu nganda bigakurwamo amavuta yo kwisiga n’ imibavu ihumura neza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka