Bugesera: Arashakishwa nyuma yo kurara atera amabuye ku mazu y’abarokotse Jenoside

Munyanziza Jean Damascene w’imyaka 34 y’amavuko arashakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyize n’abaturage nyuma yaho araye atera amabuye ku mazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu kagari ka Kayenzi mu mudugudu wa Cyugaro mu murenge wa Ntarama.

Rwikangura John uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Bugesera avuga ko uyu mugabo yamaze hafi isaha irenga arimo gutera amabuye hejuru y’inzu.

Yagize ati “ibyo byaje gutuma bamwe muri abo barokotse bibaviramo gusa naho bahungabana ariko bitari cyane nyuma yo kwitabwaho”.

Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano aravuga ko uyu mugabo Munyanziza yakoze ibyo kubera ubusinzi, akaba yahise atorokera mu bihuru n’urufunzo akaba arimo gushakishwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka