Batatu bafungiye gucuruza urumogi rufite agaciro ka miliyoni n’igice

Abasore batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busogo mu karere ka Musanze, nyuma yo gufatanwa urumogi ubwo bari barutwaye kuri moto bari kurunyuza mu karere ka Musanze bagerageza kwerekeza mu mujyi wa Kigali.

Aba basore ni Ndayishimiye Timoteyo w’imyaka 20 wo mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge wafatanwe udupfunyika 6834, ndetse n’uwari umutwaye kuri moto ariwe Bizimana Jeremie wo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Hari kandi Muhire Jean de Dieu w’imyaka 20 nawe ukora ubumotari mu karere ka Rubavu wafatanywe udupfunyika 9000, wemera ko yari azi neza ibyo atwaye gusa agahakana ko atari urwe, ahubwo nyirarwo yahise yiruka bagiye kubafata.

Ati: “Amafaranga menshi yari yanyemereye niyo yatumye nemera gutwara uru rumogi kandi mbizi. Nk’abandi bamotari bagenzi bacu bakwiye guhita babona isomo ku byatubaye maze bakabyirinda”.

CSP Francis Gahima, ushinzwe ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’umuvugizi wa polisi muri iyi ntara, avuga ko abantu badakwiye kureba inyungu zabo bwite ngo birengagize ubuzima bw’Abanyarwanda baba bagiye kwangizwa n’ibyo biyobyabwenge.

Ati: “Hari igihe bagira irari ry’amafaranga, umuntu akamuhamagara ati ngwino untwaze urumogi, akibagirwa ibihano yahabwa aramutse afashwe ntarebe ubuzima bw’abantu agiye kwangizwa n’ibyo biyobyabwenge. Abantu bakwiye kurangwa no gukunda igihugu”.

Aba bantu bafashwe mu ijoro rya tariki 05/10/2013 bafite urumogi rufite agaciro karenga miliyoni imwe n’igice, baramutse bahamwe n’ibi byaba, igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu gingo yacyo ya 594 kibateganyiriza igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kugeza kuri itatu ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka