Ba rushimusi 21 bo mu Kivu batawe muri yombi

Ba rushimusi 22 bo mu Kivu bakoraga uburobyi butemewe bagakoresha n’imitego yangiza isambaza batawe muri yombi mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

Umukwabu wo kubafata wakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ku bufatanye na Polisi y’igihugu watangiye tariki 28-30/10/2013. Ni muri gahunda ya RAB (guhera mu 2012), yo kugenzura niba amabwiriza yo guhagarika uburobyi mu Kivu mu gihe cy’amezi abili byubahirizwa hagamijwe kugira ngo umusaruro w’isambaza wiyongere.

Dr Ntegeyibizaza Samson ushinzwe ubuhinzi muri RAB ishami ry’iBurengerazuba yatangarije Kigali Today ko muri iryo genzura hafashwe n’imitego itemewe (kaningini) 39, n’amato atandatu.

Dr Ntegeyibizaza Samson ushinzwe ubuhinzi muri RAB mu Burengerazuba, yerekana umutego wafashwe.
Dr Ntegeyibizaza Samson ushinzwe ubuhinzi muri RAB mu Burengerazuba, yerekana umutego wafashwe.

Mu mitego 39 yafashwe harimo umutego umwe gusa wemewe ufite agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri ariko nawo wafashwe kuko wakoreshejwe mu gihe kitemewe, nk’uko Dr Ntegeyibizaza yabisobanuye.

Ikindi cyatumye ufatwa ukazanatwikirwa hamwe n’indi, ngo ntago wujuje ubuziranenge. Iyemewe igomba kuba ifite imyenge ifite cm 6, ariko wo ufite imyenge ya cm 5 bigatuma ufata n’udufi tukiri utwana.

Indi mitego yafashwe yo ifite n’umwihariko wo gukurura udufi tukiri duto tukamera nk’udufashwe n’amashanyarazi kandi tukanakomereka kubera ko ikoze mu tudodo dukomeye kandi duto cyane. Umwe ugura hagati ya 50.000 na 100.000FRW, ikaba yinjira mu Rwanda ivuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu batawe muri yombi, twabashije kuganira n’abagabo babili bo mu karere ka Rutsiro. Umwe ni umukozi w’undi, ariko bombi ni abarobyi batagira aho babarizwa. Nyiri imitego ni Ngirimana Etienne wo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.

Ngirimana avuga ko yabikoze abitewe n’imibereho, ngo nta koperative abarizwamo kuko amaze igihe gito atahutse ava muri Congo. Ku bwe ngo “aho kwiba umuturage yahisemo kwiba Leta ikamufunga, aho kugira ngo yibe umuturage abe yamutema”.

Ngirimana Etienne na Tuyisabe Jean Damascene, bamwe muri barushimusi b'abarobyi.
Ngirimana Etienne na Tuyisabe Jean Damascene, bamwe muri barushimusi b’abarobyi.

Tuyisabe Jean Damascene nawe akomoka hamwe na Ngirimana, yamukoreraga nk’umurobyi w’umujura. Nawe yatahutse ava Congo azana n’abana 10. Ngo impamvu yafashwe arayizi neza aranayemera.

We ati “ni inda iduhemukira. Nta kundi rero nasanze byagenda usibye kwiba Leta, yamfata ikamfunga ubwo abana banjye ni yo izabarera”.
Itegeko rigenga uburobyi ntirirashyirwa mu igazeti ya Leta ariko rivuga ko abakora uburobyi butemewe bahanisha amande ya 50.000 na 200.000, ariko nta gifungo riteganya.

Simparinka Celestin ahagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Karongi. Yemeza ko gahunda yo gufunga ikivu kuva mu 2012, imaze kugaragaza umusaruro ushimishije, kuko ngo iyo batarafunga ikivu (kukiraza ngo umusaruro wiyongere cyangwa kugishyira mu kanamo), umurobyi umwe aroba isambaza zitageze ku biro 20, ariko iyo bafunguye bamara amezi atatu baroba ibiro biri hagati ya 40 na 50 buri munsi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka