Amajyaruguru: Bafatiye ingamba ubusinzi

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, bwafashe ingamba zo guhashya ibiyobyabwenge n’ubusinzi bwugarije iyo Ntara, mu rwego rwo gukumira amakimbirane, hubakwa umuryango utekanye.

Byagarutsweho mu biganiro biherutse kubera mu Karere ka Gakenke, byateguwe n’Intara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kurebera hamwe umusaruro wavuye mu bukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi, bwatangijwe ku itariki 11 Nyakanga 2023, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Dukumire ubusinzi, turengere ubuzima”.

Iyo nama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yitabirwa n’Abayobozi b’uturere tugize iyo Ntara, n’abandi bayobozi barimo abagize inzego za Leta, iz’umutekano, abikorera, abahagarariye amadini n’amatorero, abagize inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko.

Ni ubukangurambaga bwateguwe, nyuma y’uko iyo Ntara ibaye iya nyuma mu mihigo ya 2022-2023, aho uturere tune twagaragaye mu turere 10 twa nyuma, ibiyobyabwenge n’ubusinzi bitungwa agatoki kuba intandaro yo kutesa neza imihigo kw’iyo Ntara.

Bamwe mu bayobozi b’uturere bitabiriye iyo nama, bagaragaje ko n’ubwo hakiri ikibazo cy’inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge biteza ubusinzi bukabije, ubwo bukangurambaga bwagize akamaro.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke, Niyonsenga Aimé François, ati “Ubukangurambaga bwadufashije kurwanya inzoga z’inkorano, aho twashyizeho gahunda yo gushishikariza abaturage kwirinda ubusinzi budindiza iterambere ry’abo n’iry’Akarere, aho mu masibo agize imidugudu hashyizweho komite, buri wese ugiye gutara ibitoki akabanza kubimenyesha iyo komite, bakamenya ibitoki byatazwe n’inzoga zenzwe”.

Nshimiyimana Jean Damascene, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera, we yagize ati “Mu Karere ka Burera twafashijwe cyane n’amadini n’amatorero aho 6600 bamaze kwihana bareka urugomo, ubusinzi ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge”.

Nubwo abo bayobozi bemeza ko hari byinshi ubwo bukangurambaga bwabafashije, mu Karere ka Gicumbi gahana imbibi n’umupaka wa Gatuna, hakomeje kuvugwa ubusinzi bukabije, nk’uko Visi Meya, Uwera Parfaite yabitangarije muri iyo nama.

Abayobozi bagaragaje uko ikibazo cy'ubusinzi gihagaze mu Turere bayoboye
Abayobozi bagaragaje uko ikibazo cy’ubusinzi gihagaze mu Turere bayoboye

Ati “Turacyahanganye n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano, hari iyo bise ‛Nzoga ejo’, iwacu irahari cyane, aho hari abaturage birirwa muri santere z’ubucuruzi ntacyo bakora ahubwo banywa, icyo kibazo kirakomeye, ariko twiyemeje kugihashya”.

Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru igaragaza ko mu mezi atatu ashize, muri iyo Ntara dosiye zisaga 1000 z’ibyaha bishingiye ku businzi no gukoresha ibiyobyabwenge, zagejejwe mu bugenzacyaha, aho Burera na Gicumbi nk’uturere twegereye imipaka ari two twagaragayemo ibyaha byinshi.

Ni inama yafatiwemo ingamba zo guca burundu ubusinzi, aho Guverineri Mugabowagahunde yibukije abayitabiriye ingaruka z’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Ni na ho ahera abasaba buri wese kurushaho kunoza ubufatanye mu rugamba rwo kurandura burundu icyorezo cy’ubusinzi.

Ati “Bimwe mu bibazo bikomereye Intara yacu y’Amajyaruguru harimo ubusinzi bukabije, ariko nk’uko byagaragajwe muri iyi nama na bamwe mu bayobozi, birerekana ko icyo kibazo kigihari, ni yo mpamvu uyu munsi twarebaga ese muri ayo mezi abiri y’ubukangurambaga, icyavuyemo ni iki, ese hari umusaruro wavuyemo twakwishimira?”

Arongera ati “Icyiza cyo kwishimira ni uko mu mibare twahawe na Polisi uyu munsi igaragaza ko ibyaha bikomeye byagaragaraga biturutse ku businzi n’ibiyobyabwenge, ibyaha by’urugomo, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ibyaha by’ubujura, imibare iragaragaza ko bigenda bigabanuka”.

Uwo muyobozi yasabye abayobozi gufata ingamba zo guhagarika ubwo businzi, hirindwa akajagari mu icuruzwa ry’inzoga, ariko hakabaho no kugenzura inganda zikora inzoga, harebwa ko zujuje ubuziranenge, kandi hakabaho guhozaho mu bugenzuzi, kugeza ubwo ikibazo cy’ubusinzi bukabije kiba amateka muri iyo Ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka