Abaturage barasabwa kudahishira abiba insinga z’uturindankuba

Abaturage bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza barasabwa kudahishira abajura biba insinga zirinda inkuba (uturindankuba) ziba zimanitse ku mapoto y’amashanyarazi.

Iyo izo nsinga zikuweho ngo bigira ingaruka ku baturage bose, by’umwihariko abafite amashanyarazi nk’uko umuyobozi w’ishami rya EWSA i Rwamagana, Karemera Emmery abivuga.

“Uturindankuba dushyirwa ku mapoto kugira ngo turinde inkuba abafatabuguzi b’amashanyarazi n’abaturage muri rusange. Iyo haje umujura akakiba, aba aguhemukiye kuko umunsi ya nkuba yaje izakubita ya nzu yawe n’ibyawe byose, kuko ubwirinzi wari ufite haje undi muntu akabwiba”; uku ni ko Karemera abisobanura.

Umuyobozi w’ishami rya EWSA rya Rwamagana abivuze mu gihe hamaze iminsi havugwa ubujura bw’izo nsinga mu turere tunyuranye tw’igihugu harimo n’aka Kayonza.

Umuyobozi w'ishami rya EWSA i Rwamagana arasaba abaturage kudahishira abiba insinga zirinda inkuba.
Umuyobozi w’ishami rya EWSA i Rwamagana arasaba abaturage kudahishira abiba insinga zirinda inkuba.

Hari abaturage bahishira abajura biba izo nsinga zitwa uturindankuba birengagije ingaruka byabagiraho cyangwa bamwe batanazizi nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga. Kenshi abiba izo nsinga ngo baziba ku manywa y’ihangu, ariko abaturage bakabiceceka ari na byo bishobora gutera impanuka ziturutse ku mashanyarazi.

Karemera agira ati “Nubona umuntu yuriye ipoto y’amashanyarazi aho utuye kandi utabuze amashanyarazi, uzamubaze icyo agiye kuyikoraho. Ufite n’uburenganzira bwo kumubaza uwo ari we mbere yo kugira ibyo akora kuri iyo poto”.

Bamwe mu baturage bavuga ko babona abantu baza bakurira amapoto y’amashanyarazi bakagira ngo ni abakozi ba EWSA, bitewe n’uko nta muturage usanzwe wapfa gutinyuka kurira ipoto y’amashanyarazi ngo ajye kumanura insinga nk’uko bivugwa na Niragire wo mu murenge wa gahini mu karere ka Kayonza.

Abafite amashanyarazi bakomeje guhishira abiba uturindakuba ingaruka ngo zagera ku baturage bose.
Abafite amashanyarazi bakomeje guhishira abiba uturindakuba ingaruka ngo zagera ku baturage bose.

Niragire yongeraho ko kenshi na kenshi abantu burira amapoto baba bambaye amasarubeti ya EWSA, nyamara icyo kigo kikarenga kikavuga ko atari abakozi ba cyo.

Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko hari abatekamutwe bagenda biyitirira EWSA bagamije kurya amafaranga y’abaturage nk’uko Karemera abivuga. Yongeraho ko nta muturage ukwiye guha umuntu amafaranga kubera ko yamubwiye ko ari umukozi wa EWSA kuko serivisi zose muri icyo kigo zitangirwa ubuntu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inzinga Cyprier? Nikirera mwa reka kucyandika abi nduga nti bacyunva Tks mwana wi wacu ku birunga

Nsweing yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka