Abantu 54 bakomerekeye mu mpanuka ya Bus yavaga i Kabarondo yerekeza i Nasho

Abantu 54 ni bo bamaze kwakirwa n’ibitaro bya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, nyuma yo gukomerekera mu mpanuka ya Bus ifite ikirango cya RAC 104 B yabereye mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza tariki 28/10/2013.

Iyo mpanuka ngo yatewe n’uko imodoka yari yabuze feri nk’uko Habihirwe Frederic wari uyirimo yabidutangarije.

Yagize ati “Twamanutse duturutse Kabarondo tugeze hano haruguru imodoka ibura feri. Yarwanye no kuyikata kubera umuvuduko iba iribiranduye, irongera yibirandura bwa kabiri iba irarambaraye duhita twikubita hasi turakomereka”.

Abantu 55 bakomerekeye mu mpanuka y'iyi modoka.
Abantu 55 bakomerekeye mu mpanuka y’iyi modoka.

Habihirwe avuga ko iyo modoka itarifite umuvuduko udasanzwe, akavuga ko yatangiye kwihuta cyane ikimara kubura feri, dore ko yari inageze ahantu hamanuka. Cyakora avuga ko iyo modoka yari irimo abantu benshi kuko imyanya yose yari yuzuye hari n’abahagaze. Gusa avuga ko itari ipakiye cyane ukurikije uko yari isanzwe ipakira kuko hari n’ubwo yajyaga ipakira abantu bagera kuri 80.

Iyo Bus yari isanzwe itwarwa n’umushoferi witwa Faruku Salongo. Uwo mushoferi ngo ntajya anywa inzoga ku buryo byakwitirirwa ko yari yasinze, ngo nta n’umunaniro yari afite kuko impanuka yabaye hashize nk’iminota itanu gusa imodoka ihagurutse nk’uko Habihirwe akomeza abivuga.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu, Dr. Fulgence Nkikabahizi, avuga ko muri abo 54 bamaze kwakirwa ku bitaro bya Rwinkwavu harimo harimo 14 bakomeretse ku mutwe. Mu bakomeretse ku mutwe ngo harimo batandatu barembye cyane ku buryo batatu muri bo bahise boherezwa kuvurizwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Ubwo twahageraga imwe mu mizigo y'abagenzi yari ikiri mu modoka.
Ubwo twahageraga imwe mu mizigo y’abagenzi yari ikiri mu modoka.

Abandi batatu ngo baracyakurikiranwa n’abaganga ku bitaro bya Rwinkwavu, ku buryo ngo bagize ikibazo kidasanzwe na bo bakoherezwa kuri CHUK, ariko kugeza ubu ngo ntiharafatwa icyemezo cyo kuboherezayo nk’uko Dr. Nkikabahizi abivuga.

Ubwo twavuganaga nyuma gato y’uko impanuka iba yadutangarije ko hari 25 bagize imvune zidakanganye ku buryo bakomeza kuvurirwa ku bitaro bya Rwinkwavu, mu gihe abandi 15 bo bari basuzumwe bagasanga nta kibazo bagize uretse gukomereka gusa.

N’ubwo hari aboherejwe ku bitaro bya CHUK ngo ntibisobanuye ko bafite ikibazo giteye ubwoba cyane kuko bose banabashaga kuvuga amazina ya bo nk’uko Dr. Nkikabahizi yabivuze.

Habihirwe Frederic yarokotse iyi mpanuka.
Habihirwe Frederic yarokotse iyi mpanuka.

Yongeyeho ko mu kiganga hari ingero z’ububabare bagenderaho bigatuma bohereza abarwayi ku bitaro bikuru bifite ibikoresho n’abaganga b’inzobere, ari na yo mpamvu abo batatu boherejwe kuri CHUK.

Imodoka yakoze impanuka ubusanzwe ngo yari FUSO bayihinduramo Bus, nk’uko Habumugisha Fulgence, nyir’iyo modoka yabidutangarije.
Yavuze ko imodoka ye yari iherutse kuva mu igaraje, ndetse ngo nta n’ikibazo yari ifite uretse kuba na we yumvise ko yaguye kubera ikibazo cya feri.

Yavuze ko iyo modoka yari ifite ubwishingizi bw’abantu 65, ariko ngo ntiyizeye ko ubwishingizi yari afite buzagira icyo bumufasha kuko butari mu bwoko bwitwa “Omnium” bwishyura ibyangijwe n’ibyangiritse hatitawe ku cyateye impanuka.

Nyir'imodoka avuga ko nta kibazo imodoka ye yari ifite kuko yari imaze iminsi mike ivuye mu igaraje.
Nyir’imodoka avuga ko nta kibazo imodoka ye yari ifite kuko yari imaze iminsi mike ivuye mu igaraje.

Iyo modoka ngo yari ifite agaciro ka miliyoni 40, akavuga ko ashobora kuzahura n’igihombo kuko ngo akeka ko n’ubwo ubwishingizi afite bwagira icyo bukora bwarengera abari muri iyo modoka gusa.

Cyakora bishobora kutoroha kuko abantu bari muri iyo modoka bashobora kuba barenze umubare w’abo ifitiye ubwishingizi, kuko yari yuzuye hari n’abahagaze nk’uko Habihirwe wari muri iyo modoka ubwo yakoraga impanuka yabidutangarije.

Iyi modoka ngo yari isanzwe ikora ingendo kuva i Kabarondo ijya ku Murindi wa Nasho, uretse ko hari igihe yabonaga ibiraka ikagera no mu mujyi wa Kigali, dore ko ngo ku cyumweru yari yajyanye abanyeshuri i Butare nk’uko nyirayo yabidutangarije.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka