Abajura bibye inka i Rutsiro bayibagira mu karere ka Karongi

Abajura batabashije kumenyekana bibye inka y’umusaza witwa Jotham Uwimana bayikuye iwe mu rugo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Mukura, akarere ka Rutsiro bayibagira hakurya mu kagari ka Gacaca mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi mu ijoro rishyira ku wa gatatu tariki 16/10/2013.

Umuhungu w’umusaza wibwe inka wita Evariste Nduzindaho yabwiye Kigali Today ko hagati ya saa saba na saa munani z’ijoro yumvise umusaza n’umukecuru bavugije induru, bavuza n’ingoma, uwo muhungu wabo utuye hirya gato hamwe n’abandi baturanyi bahita bajya kureba ikibaye basanga inka abajura bayitwaye.

Bagerageje gushakisha ijoro ryose mu misozi y’aho hafi ariko inka barayibura, nyuma yaho ku manywa ni bwo umwana wari unyuze ahantu mu ishyamba yabonye ko bahabagiye inka, abibwira abantu, baje kureba basanga ni iyo nka yibwe ku rugo rw’uwo musaza kubera ko ikiziriko cyayo cyari kigihari.

Aho bayibagiye ni mu ishyamba riherereye nko mu kilometero kimwe uvuye mu rugo bayibyemo. Abageze aho bayibagiye bahasanze igifu, amara, urwagashya mu gihe ibindi byose abo bajura babitwaye.

Aho bayibagiye bahasize zimwe mu nyama zo mu nda.
Aho bayibagiye bahasize zimwe mu nyama zo mu nda.

Ba nyiri iyo nka bakeka ko inyama zayo zacururijwe hafi aho mu mujyi uhari wa Rubengera ariko basanga bitaborohera kujya gusaka inyama ngo bamenye niba koko ari iz’inka yabo.

Abatuye kuri uwo musozi wibweho inka bavuze ko ubusanzwe bakora irondo, ariko ko bajya kurara ku biro by’akagari biri hakurya ku wundi musozi ku buryo nubundi mu gace bayibyemo n’aho bayibagiye nta banyerondo bakunze kuhaboneka.

Ngo hari n’igihe abanyerondo barara batembera mu ngo ariko abajura bakabacunga, bakiba aho abanyerondo bamaze kuva.

Iyo nyana ni ryo tungo ryonyine uwo musaza yari afite. Yamufashaga kubona ifumbire, akaba yateganyaga no kuzayibangurira, yabyara abo mu muryango we bakabona amata.

Hagati aho abibwe inka bakomeje gushakisha ngo barebe niba bashobora kumenya irengero ry’inyama z’inka yabo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka