U Rwanda rwashyikirije ingabo za EJVM umusirikare wa Congo wari wavogereye ubutaka bw’u Rwanda
Mu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, ingabo z’u Rwanda zashyikirije ingabo za ICGLR ziba mu itsinda ryitwa EJVM umusirikare wa Kongo Cpl Kasongo wambutse umupaka ku buryo butemewe agafatirwa mu Rwanda kuwa 09/11/2013 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu.
Mbere yo kwakira uyu musirikare wa Kongo, abasirikari ba EJVM babanje gusura aho yafatiwe, aho yagaragaje ko yafashwe n’ingabo z’u Rwanda yambaye imyenda itari iya gisirikare ubwo barimo kugenda ariko ntiyamenya ko yarenze umupaka.
Uwari ayobowe itsinda rya EJVM, Col Eric Mabalane ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo ashimira u Rwanda uburyo rukorana n’iri tsinda mu bikorwa rikurikirana mu karere byose.
Uyu musirikari yafatiwe muri metero 10 zo ku butaka bw’u Rwanda uvuye ku mukapa uhuza u Rwanda na Congo. Abagize itsinda rya EJVM bakaba banenga imyitwarire y’igisirikare cya Kongo kuko abakigize badakurikiza ikarita y’igihugu cyabo ngo bamenye aho batarenga, kuko aribo bahora bambukiranya imipaka bakaza mu Rwanda.
Umusirikare watanzwe kuri uyu wa kabiri ni uwa munani u Rwanda rushyikirije itsinda rya EJVM, benshi bakavuga ko bambukiranya umupaka batabizi.
Cpl Kasongo Senga Padou afite imyaka 32, avuka ahitwa Lubumbashi mu ntara ya Katanga, komini Kenya, ahitwa Kirwa, akaba aba mu itsinda ririnda perezida Kabila rikorera ahitwa Kinyogote aho ayoborwa na Lt Col Bakati Ericson Ndengere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
igishimishije nuko ingabo z’igihugu zihora ziri maso
kandi suko izingabo za congo zitazi aho umupaka ugarukira ahubwo nubushotoranyi, kandi nimaneko za fdlr kuko bose bafatanya kuduhu banyiriza umutekano! gusa baribeshya
ingabo zigihugu cyacu bahora bari maso.
ko kera kose ibintu bitara mera nabi, urwanda rwali ruturanye na congo ko tutigeze twumva mwene ibyo? aho abakongomani batakimenya umupaka wabo bagahora bafatirwa mu Rwanda.Ahaaaa tubitege amaso gusa njye mbona arukwiyenza ku Rwanda no kurushotora dore ko ama radio yaho muli congo adasiba kurega u Rwanda no kuruvuga nabi.RDF ni komeze kubagirira neza ariko inabarindira hafi kuko ntawamenya ikigenza FARDC mu Rwanda.
Izi ni za Maneko ntabwo ari ukwibeshya!!wabona ziri no kunekera FDRL!!MUZABA MUMBWIRA IKIZAKURIKIRA IBI!
Ako kantu ni ak’ubwenge bijye bibera urugero igihugu nka CONGO.. kuko akenshi umunyarwanda kuba yayobera congo akagaruka ntibikunze kubaho pee!!
Iki ni igikorwa cyiza cyane bose bakaboneyeho ndavuga ibihugu byombi, kugirango hatazagira uwitwaza ko umutekano ari ntawo..!! Gusa uwo mu Rda turawizeye n’ikimenyimenyi ntawuhahungabanira ari umunyamahanga!! bibere urugero Congo rero!!