Rwamagana: Umugabo yaketse ko umugore we yamwanduje imitezi, aramukubita inda atwite ivamo

Mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 09/10/2013 bazindutse bajya gushyingura umwana wavutse apfuye, abaturage bemeza ko yaba yazize ko ise yakubise nyina wari umutwite amuhoye ko yamwanduje indwara bita imitezi.

Tariki 04/10/2013 ngo umugabo yashwanye n’umugore we, bapfa ko ngo umugabo amaze iminsi arwaye imitezi kandi ngo akaba ashinja umugore we ko yasambanye n’abandi bagabo bakayimwanduza, nawe akayanduza umugabo we.

Abaturanyi b’uyu muryango utuye mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Rugarama ariko bavuga ko n’uyu mugabo afite abagore babiri, bakaba bavugaga ko nawe ashobora kwandurira izo ndwara muri uko gusimburanya abagore.

Muri izi ntonganya ngo haje kuvamo imirwano, umugabo yadukira umugore aramukubita kandi yari akuriwe atwite inda nkuru. Abaturanyi bamaze kubakiranura, ngo umugore yagiye kwa muganga ku ivuriro rito rya Nyagasambu, abaganga bamubwira ko we nta kibazo gikomeye bamubonana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rugarama aba babyeyi batuyemo yabwiye Kigali Today ko ngo muganga yaba yarasabye uyu mugore kuzajya ku bitaro bikuru bya Rwamagana ngo bamusuzume neza, ariko ngo ntibazi niba yaragiyeyo, dore ko ngo nta n’ubwisungane mu kwivuza Mituweli yari afite.

Kuwa mbere tariki ya 08/10/2013 uyu mugore yaje kugira ububabare n’ibyago inda yari atwite igeze ku gihe cyo kuvuka ivamo, abyara umwana upfuye. Nubwo nta bimenyetso bya muganga birabyemeza dore ko n’uwo nyakwigendera yashyinguwe adasuzumwe na muganga, abaturage bari gukeka ko iyo nda yavuyemo kubera uko kurwana.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu munyamakuru arashaka gufungisha uriya mugabo.Niba ibintu bitemejwe na muganga, wowe ushingira ku ki wemeza ko inda yavuyemo bitewe no gukubitwa,cyane cyane ko umugore yari ageze n’igihe cyo kubyara.Ni ubwa mbere se mwumvise umugore wabyaye umwana upfuye?Mureke guteranya.

rukundo yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka