Rutsiro: Umugore ngo amaze iminsi 23 mu ishyamba n’abana be bane bahunga umugabo

Umugore witwa Gaudence Nyirahakizimana utuye mu mudugudu wa Muyange mu kagari ka Mataba mu murenge wa Gihango avuga ko amaze iminsi 23 yarahunganye n’abana be bane kubera ko umugabo yabatezagaho umutekano mucye, umugore akagira impungenge z’uko umugabo ashobora no kumwica.

Nubwo havugwa ayo makimbirane hagati y’umugabo n’umugore ariko, ngo bamaze umwaka n’amezi abiri batabana, nyamara kandi bakaba barasezeranye kubana byemewe n’amategeko.

Mbere bahoze batuye mu murenge wa Manihira mu isambu y’umuryango w’umugabo, nyuma yaho umugore iwabo bamuha umunani ajya kuba ari wo abanamo n’abana be bane mu kagari ka Mataba mu murenge wa Gihango. Umugore yanze ko umugabo aza ngo na we babane, bituma umugabo aguma iwabo mu kagari ka Tangabo mu murenge wa Manihira.

Umugore ashinja umugabo we ko ari umufundi wubaka amazu ubundi akajya mu ndaya ntahahire abana. Ngo hari n’igihe yaje afite umuhoro agiye kuwukubita umugore arawumwaka.

Umugore avuga ko yahise ajya kuba ku ivuko iwabo, ariko umugabo na ho akajya ahamusanga agashaka kumugirira nabi, umugore ahitamo guhungana n’abana. Ngo yagendaga atazi aho yerekera, akajya abararana mu ishyamba kubera ko aho yageraga mu ngo hose yasangaga umugabo yarababwiye ngo nibamubona bazamwice, ngo ni umusazi.

Ati “Jyewe ikibazo mfite, uyu mugabo kubana na we rwose mbona bidashoboka kuko yicara angambanira ngo kereka umuryango wanjye awujimije nanjye akanzimya, ubwo se urambwira ngo jye nabana na we gute?”

Nyirahakizimana yavuye mu rugo rwe tariki 02/10/2013 ari kumwe n’abo bana bane b’indahekana. Umwe ngo yamuhekaga ku nda, undi akamuheka mu mugongo, undi akamushyira ku rutugu, umukuru we akigenza.

Mu giturage ngo nta cyizere yabaga ahafitiye kuko umugabo yabaga yahamagaye akoresheje telefoni akababwira ko uwo mugore ari umusazi ngo bamwice.

Umugore ati “nkabona ko nubundi mu giturage agahanga kazahasigara, nkagenda nkiryamira mu ishyamba. Kuba atanshaka rero ntabwo bivuze ngo reka yice abana bane, ahonyore arangize.”

Umugabo ashyira amakosa ku mugore

Mu kwisobanura, umugabo wa Nyirahakizimana witwa Nsengimana François, avuga ko ikibazo gihari ari uko umugore yasubiye iwabo ku ivuko bakamuha umunani ndetse umugabo amufasha kubakamo inzu, ariko umugore yanga ko umugabo ahagera.

Umugabo ati “ bitewe n’uko twavanze umutungo, ni yo sambu duhuriyeho twembi ihari.”

Umugabo agaragaza impungenge z’uko umugore atemera ko umugabo asura abana ngo abaganirize kandi yarababyaye, ndetse ntiyemere ko abana be bajya ku ishuri. Iyo umugabo ageze mu rugo rw’umugore ngo avuza induru akavuga ko umugabo avuye guheheta none akaba aje kumwica.

Umugabo we avuga ko ibyo umugore amushinja byo guheheta ari ukumubeshyera. Ati “icyo nifuza cyakorwa ni ukumpesha abana banjye, aho kugira ngo nyina akomeze kubangarana atemera kuba ku isambu.”

Abo mu muryango w’umugabo ngo babwiraga umugore gukora imirimo ntabyumve, ahubwo agatera amahane, akababwira ko gukora bitamureba kuko umugabo we ahari kandi azamuhahira.

Umugabo ati “navaga mu rugo nagaruka ngasanga arimo gutukana n’abo mu muryango wanjye namutujemo.”

Umugabo yabonye umugore we n'abana nyuma y'iminsi 23 yarababuze.
Umugabo yabonye umugore we n’abana nyuma y’iminsi 23 yarababuze.

Umugabo avuga ko ari we wakoraga imirimo yose yo mu rugo wenyine, ndetse agahahira urugo nta kwinuba. Umugabo yemera ko bakunze kugirana amakimbirane n’umugore we, bikaba byaratangiye nyuma y’uko umwana w’umuhungu yari amaze kuvuka, umugore ntiyongera kwemerera umugabo ko bararana.

Umugabo ngo yajyanaga ibiryo abishyiriye abana aho babana na nyina, umugore akamucyurira amushinja ko ajya mu ndaya, ikaba ari yo mpamvu atamwemereraga kongera kurarana na we, umugore akabwira umugabo ko atakimukeneye.

Umugore akimara kugenda ku itariki 02/10/2013, abantu ngo bahamagaye umugabo kuri telefoni bamubwira ko umugore ashaka kujugunya abana mu Kivu, umugabo ahita atangira kumushakisha amubona nyuma y’ibyumweru bibiri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mataba mu murenge wa Gihango, Yadufashije Jean Viateur, avuga ko ikibazo cy’uwo muryango bakizi ndetse kikaba kimaze iminsi myinshi, bakaba ngo baragerageje kugikemura ariko kikananirana.

Uwo muyobozi avuga ko umugore yakunze kugaragara nk’udashaka gukora, akaba ari umuntu w’umunebwe, wirirwa yicaye, agategereza ko umugabo we hari icyo atahukana. Iyo umugabo ngo ntacyo yatahanye ni bwo barwana kuko umugore abaza umugabo aho yiriwe ku buryo agaruka nta cyo atahanye.

Umugore ngo azwiho kugira imyemerere idasobanutse kuko aba adashaka kwegera abandi bantu ngo baganire, ndetse no gusuhuzanya ngo ntabwo abaha umukono ahubwo arabapepera, akavuga ko ari ko umwuka wera wamubwiye ko ariko agomba kujya aramukanya.

Umugore amaze kuboneka yagejejwe kuri polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, sitasiyo ya Gihango tariki 25/10/2013 bahamagaza umugabo we n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mataba bumvikana ko umugore agomba gusubira mu rugo iwe, umugabo na we agasubira iwe, ariko akajya amenya igitunga umugore n’abana be, mu gihe ubuyobozi bukomeje kubumvikanisha.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

TURASHIMIRA KUNKURU MU TUGEZAHO ARIKO AMAFOTO YINKURU NITUYABONA

BIHOYIKI DAVID yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

Abagabo bakunze Guhotera Abagore Bitwaje Ngo Ntibakora. Ese Indahekana Enye Wazikorana Iki? Mubwire Namwe Rwose Ahhhh. Ariko Bamwe Mubagabo Bazana Abagore Badashoboye Kubatunga.

Nkurunziza Gerrard Djabir yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

Uyu mugore ndamwumva ,namwe murebe kure.Abana bane b’indahekana wabakorana akahe kazi? Iyo baririye rimwe na nyina ararira.Mwibuke ko hari na trauma ifata umuntu nyuma yo kubyara.Kuvuga ngo bakomeze kuryamana kandi wenda uko baryamye hajyamo inda,nta bushobozi bwo kurera n’abo bafite,ndumva ahubwo umugore azi aho ibihe bigeze.Ikindi ntabwo umugore abereyeho gukora ,agomba kurera abana ,ni zo nshingano ze, ubundi agakora isuku mu rugo.Mumufashe,mushakire uyu muryango abajyanama,ntabwo bangana ahubwo byarabashobeye.Mubafashe kwakira ibibazo bafite.

Deo yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

uwo mugabo ni "bagabobarabona jean Dr. problemes"

Gigi yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

kuki uwo mugore atakwishakira ibi mutunga su bu ringanire?
reta iza bikosore

muvandimwe yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

ahubwo uyu mugore bamuvuze kuko ashobora kuba atuzuye mu mutwe

alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka