Rutsiro: Abantu bataramenyekana batemye ukuguru kw’inka y’umuturage

Inka y’umuturage witwa Sebarobyi Daniel utuye mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bayitemye ukuguru, umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo akaba yarahise atabwa muri yombi.

Sebarobyi asanzwe azitunze ari inka enye zororerwa ahantu ku gasozi ariko zikaba zifite umushumba uzitaho.

Mu gitondo tariki 29/09/2013, uwo mushumba yabwiye shebuja ko inka imwe bayitemye ukuguru, kandi ko bishobora kuba byakozwe n’undi mushumba mugenzi we basanzwe bafitanye amakimbirane kuko yakundaga kuza kwiba ubwatsi bwa nyiri iyo nka yatemwe noneho umushumba umuragirira izo nka akamufatiramo.

Uwo mushumba wazaga kwiba ubwatsi ngo yari yarabwiye uwamufataga ko azamuhemukira ku buryo umukoresha we azamwirukana.

Umushumba wakundaga gufatwa aje kwiba ubwatsi arakekwaho kuba ari we watemye iyi nka.
Umushumba wakundaga gufatwa aje kwiba ubwatsi arakekwaho kuba ari we watemye iyi nka.

Icyo kibazo kikimara kugaragara nyiri iyo nka yahise akigeza kuri polisi ifite icyicaro mu murenge wa Gihango, umushumba wakekwaga ahita atabwa muri yombi, ariko we akomeza kubihakana.

Iyo nka bayitemye imitsi ibiri y’ukuguru, ikaba iri gukurikiranwa na veterineri ugerageza kuyitaho kugira ngo barebe niba ishobora gukira.

Ibyabaye ku nka bitera nyirayo kugira impungenge z’umutekano we kuko ngo n’ubusanzwe hari abantu abona baba batishimiye uko abayeho.

Agaruka ku nzego zishinzwe umutekano agasanga zikwiriye gukurikirana zikamenya neza inkomoko n’ukuri kuri urwo rugomo kugira ngo uwabikoze ahanwe by’intangarugero.

Nyiri iyi nka atekereza ko uwayitemye na we ubwe atamwifuriza amahoro.
Nyiri iyi nka atekereza ko uwayitemye na we ubwe atamwifuriza amahoro.

Nyiri iyo nka asanga amarondo na yo akwiye kongerwamo ingufu ku buryo abayakora babasha guta muri yombi bene abo bantu bitwikira ijoro bakangiza iby’abandi, dore ko muri ako gace hamaze n’iminsi hagaragara ubujura butandukanye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ink anibayamnbike sima rero, cyangwa bayishyireho tige!!!

jugujugu yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka