Rusizi: Havumbuwe umurima w’imyaka yavanzwe n’urumogi mu mujyi rwagati

Mu murerenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi havumbuwe umurima uteyemo ibishyimbo bivanze n’urumogi rwinshi. Aho uyu murima uri mu mudugudu wa Rushakamba buri munsi haba hari abasore bahanywera urumogi.

Ubwo inzego z’umutekano zari ziri mu gikorwa cyo kurandura urwo rumogi muri mu murima wa Ndayisaba Claude batangaje ko bibabaje kubona urumogi ruterwa mu mujyi kandi ntihagire abaturage baza kuvuga ko hari ahantu hateye ibiyobyabwenge.

Bateye ibishyimbo n'urumogi mu murima wo mu mujyi.
Bateye ibishyimbo n’urumogi mu murima wo mu mujyi.

Abahatuye bavuga ko ngo bari bazi ko ari ibyatsi byameze mu murima ariko nanone bagasanga ari ukubeshya kuko ibindi byatsi babibagaye hagasigara ibishyimbo n’urumogi.

Mu gihe hagishakishwa abahinze uru rumogi urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiza mu mutwe bigatuma batakaza ubuzima bwiza bwabo bw’ejo hazaza, aha kandi basabwe kujya batungira agatoki ahari ibikorwa bibi ibyaribyo byose kuko bihungabanya umutekano.

Ibishyimbo byavanzwe n'urumogi.
Ibishyimbo byavanzwe n’urumogi.

Ubusanzwe ibintu nk’ibi byo guhinga urumogi mu murima byakorwaga mu mashyamba manini nka za Nyungwe cyangwa ahandi hatagaragara ariko kuba batangiye no kurutera mu mujyi ngo basanga bikabije cyane.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BIRABABAJE KUBONA HARI UMUNYARWANDA UGITEKEREZA GUKORA AMAHANO NKAYO,IBYO NUGUTESHA IGIHUGU CYACU AGACIRO, BAHANWE KD NTIBIZONGERE UKUNDI

AdelineNGOMA ,IBURASIRAZUBA.KIBUNGO yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Gusa ubwenge bwabantu buratandukanye,arkose nawe abantu barahinga ibibatunga naho abozi b’ibibi bagahinga ibibica,gusa numva vision tugezemo ntawutakagombye kumenya ibibi by’ibiyobyabwenge kuko ababinywa bibakoresha urugomo rudasanze harimo ubwigomeke,ubujura,guhohotera ,...gusa hazashyirweho ingamba n’ibihano bikarishye kubifatanywe wese murwego rwo kubica.

theo.ruhamanya yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka