Rusizi: Abajura 4 bibishije imbunda baburiwe irengero

Abajura 4 bitwaje imbunda yo mu bwoko bwa SMG binjiye mu iduka rya Simpunga Concorde mu murenge wa Mururu mu kagari ka Bahinda biba amafaranga ibihumbi 60 ahagana saa moya z’ijoro ryo kuwa 09/10/2013.

Ubwo abana basanze mu iduka bavuzaga induru, aba bajura barashe amasasu 2 mu rwego rwo gutera ubwoba abari bahuruye maze bahita bacika baburirwa irengero. Usibye amafaranga aba bajura ngo batwaye n’ibicuruzwa birimo ibinyobwa.

Amahirwe ngo ni uko nta muntu waguye muri ayo masasu cyangwa ngo akomereke. Abaturage bo muri uwo mudugudu wa Karambo bavuze ko kuba hataraguye umuntu ari amahirwe akomeye kuko ngo abo bajura bari bitwaje intwaro yoroshye mu kuba ya kwica umuntu vuba.

Kugeza ubu inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage baracyashakisha aba bibye bitwaje imbunda, abaturage basabwe kujya batungira agatoki abakekwaho kuba bitwaje intwaro kugirango babasuzume.

Ikindi ni uko abaturage baba bakibitse ibikoresho bya gisirikare babonye mu buryo butandukanye babitanga kugirango barusheho kugira umutekano usesuye; nk’uko bisobanurwa na Muganga Emmanuel uyobora umurenge wa Mururu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo muntu wahitanwe na ruhurura IMANA.imwakire mubayo gusa biyambaze Abamarine.babafashe.gushaka umurambo ok murakoze.

J.C yanditse ku itariki ya: 12-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka