Rulindo: Polisi igiye gutangiza amarushanwa yo kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo igiye gukoresha amarushanwa agamije gushishikariza abatuye n’abagenda ako karere kwirinda ibiyobyabwenge hibandwa cyane cyane ku rubyiruko kuko rubikoresha kurusha abantu bakuze.

Mu nama yahuje umukuru wa polisi muri ako karere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ari muri ako karere ku itariki ya 05/09/2013, SSP Gilbert Ruhorahoza ukuriye polisi yavuze ko mu minsi ya vuba hazaba amarushanwa ahuza urubyiruko, cyane cyane ururi mu mashuri rukazarushanwa guhanga ubutumwa bwamagana ibiyobyabwenge.

Polisi irashishikariza abakoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko byonona ubuzima bigahungabanya ubukungu kandi ubifatiwemo agahabwa ibihano
Polisi irashishikariza abakoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko byonona ubuzima bigahungabanya ubukungu kandi ubifatiwemo agahabwa ibihano

Muri gahunda yo kwigisha no gukangurira abatuye Rulindo kureka gukoresha ibiyobyabwenge polisi muri aka karere ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi ngo yatangiye gutegura amarushanwa azahuza abanyeshuri mu bigo by’amashuri yose yo muri aka karere.

Aya marushanwa azaba agizwe n’indirimbo n’imivugo bikangurira abantu kudakoresha ibiyobyabwenge nk’uko SSP Gilbert Ruhorahoza ukuriye polisi muri Rulindo yabibwiye Kigali Today.

SSP Ruhorahoza yagize ati “Ni amarushanwa azatangira mu minsi ya vuba, aho abanyeshuri mu bigo byose mu karere ka Rulindo bazarushanwa kuririmba no kuvuga imivugo yerekeza ku kwigisha abantu ububi bw’ibiyobyabwenge, kutabikoresha no kudahishira ababikwirakwiza.”

Bimwe mu biyobyabwenge abantu banywa bikorwa mu buryo bw'umwanda ukabije abantu baba batazi
Bimwe mu biyobyabwenge abantu banywa bikorwa mu buryo bw’umwanda ukabije abantu baba batazi

Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko abazahiga abandi muri aya marushanwa bazahabwa ibihembo bishimishije. Aya marushanwa ngo azaba agamije gutanga ubutumwa mu ndirimbo no mu mivugo bisobanurira abazabwumva ububi bw’ibiyobyabwenge mu mubiri w’umuntu no mu bukungu.

Ubu butumwa ngo buzatangwa aho urubyiruko ruhurira cyane cyane ku macentres y’ubucuruzi mu bigo by’amashuri n’ahandi.
Urubyiruko mu karere ka Rulindo kandi ruranakangurirwa kuvuga aho babonye ukoresha cyangwa wigisha abandi kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bajye bigishwa no gukoresha ibiyobyabwenge bikumirwe hakiri kare.

Polisi muri aka kerere ivuga ko hari icyizere ko urubyiruko niruhabwa inyigisho zihagije ruzagenda rurushaho kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo bigacika burundu mu rubyiruko.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka