Rulindo: Nyuma y’iminsi itatu yihisha kubera kwica umuntu yashyize arafatwa

Umusore witwa Ndacyayisenga Wellars utuye mu mudugudu wa Budaha, akagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo, ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’umukobwa witwa Mutoni Uwase Sandrine w’imyaka 12.

Uko byagenze nk’uko uyu musore abivuga, ngo yari aje kwiba ibishyimbo mu rugo rumwe baturanye ahageze asanga badahari ariko basize umwana ku rugo ni ko kubona ko uwo mwana azamuvuga ko ari we wabyibye, ahitamo kumwica amunize akanamukubita inyundo inshuro zirenga eshatu mu mutwe no mu jisho.

Nyuma y’uko amaze kumwica ngo yamucengeje munsi y’igitanda cy’uwo mukecuru ari we nyirakuru w’umwana, ahita afata bya bishyimbo bingana n’ingemeri 25 ajya kubishakira isoko no gushaka aho yakwihisha.

Wellars yatawe muri yombi nyuma y'iminsi itatu ashakishwa.
Wellars yatawe muri yombi nyuma y’iminsi itatu ashakishwa.

Ibi byabaye ku cyumweru tariki 13/10/2013 kuva ubwo Polisi yatangiye iperereza ifatanije n’abaturage baza kubona uyu musore kuri uyu wa gatatu, tariki ya 16/10/2013, ubwo hari amakuru yari yatanzwe na bamwe mu baturage bamubonye aho bita kuri Nyirangarama.

Nk’uko bitangazwa na nyirubwite nyuma yo gutabwa muri yombi, ngo ku bwe yumva yishimye ko yafashwe ngo kuko kwihisha yumvaga yabirambiwe.

Polisi ikorera mu karere ka Rulindo ifatanije n’ubuyobozi bw’akarere bahise bakorana inama n’abaturage batuye akagari ka Gasiza aho byabereye, mu rwego rwo gukomeza kubakangurira gutanga amakuru no kurwanya ubugizi bwa nabi aho batuye.

Mu nama yakurikiye ifatwa rya Wellars, abaturage basabwe gutanga amakuru,no kwicungira umutekano.
Mu nama yakurikiye ifatwa rya Wellars, abaturage basabwe gutanga amakuru,no kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yashimye cyane abaturage bo muri aka kagari bakomeje gufasha inzego z’umutekano kugeza ubwo uyu musore afashwe. Yibukije abaturage ko umutekano wabo ari bo ubwabo bagomba kuwugiramo uruhare no kuwubungabunga.

Ifatwa ry’uyu musore kandi ryabohoye benshi mu batuye muri uyu mudugudu, aho abagabo bagera kuri batandatu bari bafashwe mu iperereza bakekwaho kubigiramo uruhare. Nyuma y’uko uyu musore afashwe aba bagabo bahise barekurwa bataha mu ngo zabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo muntu ntamutima w’ibumuntu afite akatirwe urumukwiye

niyonzima alphonse yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Uwo musore akatirwe urumukwiye

Dushime yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Yooh!birababaje kbsa gusa nabwira umuryango wuriya mwana ngo bihangane cyane mwisi niko bimera giusa ntibizongere

mugisha k. diane yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka