Ruhuha: Babiri bitabye Imana barwanira umukobwa

Abasore batatu bo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera bateranye ibyuma barwanira umukobwa babiri barahagwa undi arwariye mu bitaro.

Intandaro y’ubwo bwicanyi ngo ni ubushyamirane hagati y’abasore babiri bakunze umukobwa umwe, hanyuma umwe muri bo akeka ko azamburwa uwo mukobwa yitabaza insoresore zo kumufasha kurwanya uwo bahanganye kuri uwo mukobwa, ziterana ibyuma.

Ubu bwicanyi bwabereye hafi y’isoko rya Ruhuha nka saa moya n’igice z’umugoroba kuwa 06/08/2013, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha Rurangirwa Fred umwe mu bahageze ubwo bwicanyi bukiba.

Yagize ati “intandaro yabwo ishingiye k’uwitwa Niringiyimana Erneste Bahimba Rukara wakundanye n’umukobwa witwa Jeannette, ariko uwitwa Nsanzabera bahimba Gikeri, abigirira ishyari.

Iryo shyari ngo ryaje kuvamo ubushyamirane bituma abo basore baterana ibyuma, umwe agwaho undi agwa ku kigo nderabuzima cya Ruhuha, mu gihe undi Uwizeyimana Damascene yakomeretse akaba arwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata”.

Muri iyo mirwano yabereye kwa kwa Uwizeyimana, Niringiyimana yateye icyuma Nsanzabera yitura hasi maze insoresore zije kumurwanirira nazo zica Niringiyimana.

Uyu Uwizeyimana Damascene icyuma cyamukomerekeje urutoki akaba avuga ko Niringiyimana Erneste yari yamuhaye gasopo kuri uwo mukobwa.

Izo nsoresore zikwekwaho ubwo bwicanyi nta n’umwe urafatwa, abatabaye basanze zagiye, zikaba zigishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano ku bufatanye n’abaturage. Abenshi muri urwo rubyiruko ntawe urengeje imyaka 19 y’amavuko, bari mayibobo , ndetse bamwe bari barajyanwe mu bigo ngo bigishwe imyuga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Superitendant Emmanuel Karuranga, atangaza ko hari icyizere ko bazatabwa muri yombi, anakangurira abaturage kurushaho gukaza amarondo kugira ngo ibyaha bijye bikumirwa bitaraba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

AHaaa! ntibizoroha ,
wamugani zishobora kuba ari intaragahanga ,

japhet ruvurajabo nsenguwera yanditse ku itariki ya: 6-02-2017  →  Musubize

ariko se ubwo uwo mukobwa yungutse iki?yewe birababaje pe!gusa ababuze ababo bihangane.gusa mwa basore mwe mumenye ubwenge.kuko mubana kumanywa nijoro akakirwa nabandi nawe ugasigara wiyemeye ngo ufite inshuti.abakobwa bubu baratubeshya ntibakidukunze ahubwo bakunda ibibatungira inda agukuraho.inshuti nziza uyihabwa n’IMANA.

Emmanuel B yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

ahaaaaaaaa! ariko yemwe erega ntamahoro yo mubyaha niba bari muburaya niko bimera ariko ,Uwo mukobwa nadakizwa ngo asange Yesu Kristo biramukomeranye kubona bapfa urupfu nkurwo kubera we ; ariko kandi ababuze abantu babo bihangane akazapfa kabungira akazakica !!

alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

dore kandi ibinabyo birababaje peee!!!! cyakora ndumva umukobwa nakundaga ngiye kumureka kuko numva benshi bamushima nshobora kutazamenya aho ibyuma byavuye hejuru y’umukobwa

emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Imana ibagenderere kuko uwo ni satani umwanzi wibyiza

Iradukunda vianney yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Wowowo igihugugifite abakobwabenshi kuki ababicanyekoko,
ariko numukobwa mbanza ibifitemo uruhare.yakoresheje
gutendeka

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

iyo bareka umukobwaakihitiramo/?ko bose baphuye nta n’umubonye se mama bungutse iki?

CLAUDINE yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

uwo musore yihangane, ariko bamenyeko dufite abakobwa beza, kandi barihose,ntibagapfe ibintu nkibyo.

umuto yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Ubwo sintaragahanga ubwo zizaboneka?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka