Ruhango: Hatoraguwe imirambo ibiri

Umurambo w’umukobwa utaramenyekana watoraguwe mu mudugudu wa Kavumu akagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango mu gihe cya saa yine z’amanywa tariki 08/10/2013.

Abamubonye bavuga ko ari mu kigero cy’imyaka 20 na 25, ngo bigaragara nk’aho yakubiswe ikintu mu musaya, akaba ari na cyo gishobora kuba cyateye urupfu rwe.

Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kinazi, inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango, zikaba ziri mu iperereza kugirango hamenyekane icyamwishe.

Hatoraguwe undi murambo w’umuhungu

Muri aka karere ka Ruhango kandi hatoraguwe umurambo w’umusore witwa Niyomugabo Evaliste w’imyaka 18 watoraguwe mu gishanga cya Rutabo mu murenge wa Kinazi, muri metero 30 gusa uvuye ku gishanga cya Kanyaru.

Uyu musore ukomoka i Tambwe mu Ruhango yari umupagasi mu kagari ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango.

Ababonye uyu murambo, bavuga ko wasaga nk’aho umaze igihe kigera ku kwezi, kuko wari warangiritse bikabije kuburyo utari no gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyawishe.

Uyu murambo wabonywe na Muhire Joseph tariki 09/10/2013, ubwo yari agiye kuroba.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndumva m URUHANGO hakomeje kwiganza ubwicanyi bukomeye police nukuba maso

NIYOMUREMYI XAVIER yanditse ku itariki ya: 12-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka