Ruhango: Babiri batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw’umukecuru

Nzibahana Martin w’imyaka 30 na Mugenzi Thomas w’imyaka 23 y’amavuko bari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 07/11/2013, bakekwaho urupfu rw’umukecuru Nabakuza Surayine w’imyaka 53 wapfuye tariki ya 31/10/2013.

Ubwo uyu mukecuru yitabaga Imana, benshi bavugaga ko yazize inkongi y’umuriro bakekaga ko yatewe na buji, gusa abandi bakavuga ko ashobora kuba yazize abantu bari bafitanye amakimbirane yari ashingiye ku mitungo.

Kuva urupfu rw’uyu mukecuru rwateza urujijo, polisi ikorera mu karere ka Ruhango, yakomeje gukora iperereza aho yaje gusanga Nzibahana Martin afite matera n’impapuro z’uyu mukecuru yaburaniragaho na Mukingambeho Rose.

Naho undi polisi yataye muri yombi ni Mugenzi Thomas basanganye igitenge cya nyakwigendara.

Abaturage bavuga ko Nzibahana Martin yagombaga kuzashyingirwa umukobwa wa Mukingambeho Rose ari we waburanaga n’uyu mukecuru witwabye Imana.

Aba basore bombi bakekwaho urupfu rw’uyu mukecuru, bafungiye kuri polisi ya Kabagali mu karere ka Ruhango. Gusa bo bahakana bivuye inyuma ko ntaho bahuriye n’urupfu rwa Nabakuza.

Iki cyaha kiramutse kibahamye, bahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo 140.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka